Uko urukundo Diamond Platnumz yakundaga Sarah rwatumye arwara akaremba

30/04/2024 13:46

Inkuru y’urukundo rwabanje mu mutima wa Diamond Platnumz yakoze benshi ku mutima maze ituma natwe twifuza kubashakira imvo n’imvano yarwo nk’uko twabibateguriye muri iyi nkuru.

Umuhanzi Simba wamamaye nka Diamond Platnumz, azwi nk’umugabo utagira urukundo rushikanye cyangwa ngo abe yacirwa ishati n’umukobwa akunda cyangwa ngo abantu babone ko yahindutse kubera uwo mukobwa.Wowe uri gusoma iyi nkuru ahari byakubayeho, birashoboka ko wigeze gukunda umukobwa cyane ku rwego rw’aho yashoboraga ku kwanga nawe ukureka amafunguro, ugasiba akazi, ukanga ibintu byose, mbese agahinda ka kakwegura nk’uko byabaye kuri Diamond Platnumz.

Inkuru yabo y’urukundo yatangiye muri 2006 , 2007 urukundo rurangira muri 2009 ariko imitima isigarana intimba imaze imyaka 18 yose , abatandukanye muri icyo gihe na nubu baracyakundana n’ubwo habuze utobora.

UKO DIAMOND PLATNUMZ YANANIWE KWIKURAMO SARAH WAMUHOYE UBUKENE.

Mu mwaka wa 2018 hashize imyaka igera ku 9 Diamond atandukanye na Sarah, yaganiriye na Radio yitwa Classic 105, agaruka ku nkuru y’umukobwa yakunze cyane mu buzima bwe witwaga Sarah. Diamond Platnumz, yavuye imuzi inkuru y’urukundo rwabo kuva kera ubwo yacuruzaga imyenda [mtumba Clothes].Muri icyo gihe yagarutse kuri iyi ndirimbo ‘Kamwambie’ yari yarasohotse muri 2013 nyuma y’imyaka 4 batandukanye dore ko iyi ndirimbo yasohotse tariki 28 Ugushyingo 2013 kuri YouTube Channel ya Diamond Platnumz ikaba imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 11.

Diamond Platnumz agaruka ku rukundo rwe muri iyo myaka yose yagize ati:”Kamwambie ni inkuru ya nyayo y’ubuzima bwanjye.Mu guca mu buzima bugoye kwanjye, nahuye n’umukobwa witwa Sarah.Yari umugore mwiza, unywa inzoga ariko nta cyo narimfite mu mufuka wanjye.Yarankundaga , ari muhanga kandi nanjye nahoraga muha amasezerano , ati, urabizi ejo nzamamara [I will be a star].Umukobwa yagumanye icyo cyizere ariko imyaka irahita indi irataha maze umukobwa ararambirwa arangije aransiga”.

Diamond yakomeje avuga ko ubwo yari agiye kumusiga yamubwiye amagambo agira ati:”Diamond urabizi ntabwo nakomeza kuba muri ubu buzima n’umuntu utabasha kuyobora ubuzima bwanjye [Someone who can’t control my life]”.Simba yakomeje avuga ko yakomeje kwiruka kuri Saraha , kugeza ubwo yamuhaye gasopo akamubuza no kuzongera kumuhamagara.Diamond ati:”Bigeza aha, nibwo nahisemo gufata indirimbo nyita’Nenda Kamwambie”.

INKOMOKO YO KWIYOGOSHESHA UMUSATSI WOSE NO KURWARA ‘INDEGE KWA DIAMOND PLATNUMZ’.

Mbere y’aho gato muri 2017 Diamond yarwaye ihungabana ryaturutse ku rukundo yakundaga Sarah nk’uko byemejwe na Harmonize wari inshuti ye magara.Radio yitwa ‘Baraka FM, yaranditse ati:”Ese Diamond Platnumz aracyari mu rukundo n’umukobwa batandukanye wamuhogoje umutima?”. Muri iyi nkuru, bavugaga Sarah banifashisha ifoto yabo bombi.

Ni inkuru yari ikomotse ku byo Diamond Platnumz yari yatangaje ubwo yari yafashe umwanzuro wo kujya kwiyogoshesha umusatsi we wose agakuraho ‘Dreadslocks’ ibintu Harmonize yafashe nk’indwara y’urukundo kubera uburyo ngo yahoraga avuga izina ‘Sarah’ kandi hashize imyaka batandukanye.Ubwo yajyaga kwiyogoshesha ,yagiye kumbuga Nkorambaga ze yandika amagambo agira ati:

“Uyu munsi ngomba guhindura ‘Style’ y’umusatsi wanjye.Ndabajyana kuri Platnumz wa kera,.. ku ndirimbo zashenguye umutima wanjye”.Usubiye inyuma gato ku ndirimbo yakoze mbere harimo; Mbagala, Kamwambie,Ntampata wapi, .. zose ni indirimbo z’umuntu wababarijwe mu rukundo , abakobwa bakamusiga kubera ubukene nk’uko Sarah yamugenje.

Photo/Instagram Post by Diamond Platnumz / Umunsi.com

Mu mwaka wabanje wa 2016, Harmonize yari yatangarije  Kings Radio yo muri Tanzania ko indirimbo zose z’amaganya Diamond Platnumz yaririmbye zakomotse ku rukundo rwe na Sarah.Ati:”Ibi ndabizi neza kuko inshuro zose namubajije uwamuhaye igitekerezo cya Kamwambie yambwiye ko ari Sarah ndetse ko iteka iyo atekereje gukora indirimbo y’urukundo atekereza ahahise he na Sarah akamwibuka kuko ngo yamukundaga cyane”.

Muri iki gihe Diamond Platnumz yakoraga ibi , ari nako akundana n’abandi bagore batandukanye barimo na Zari Hassan bari kumwe muri icyo gihe bafitanye abana babiri.

Muri 2023, Diamond Platnumz yagiriye inama abasore yo gukora bagashaka amafaranga menshi kugira ngo batajya babura urukundo rwabo.Ibi kandi yabitangaje yibutse uburyo Sarah yamubabarije umutima ubwo yamubwiraga ko adashobora gukundana nawe ari umuukene.Yatangaje ibi ubwo yarari kwamamaza indirimbo ye yise ‘Yatapita’.

Urukundo rwabo rugeza muri 2024 ubwo baherutse guhoberana hakabura urekura undi kandi bari mu gitaramo imbere y’abafotora n’abafana bangana inzovu. Nyuma y’uku kumana, Sarah washenguye umutima wa Simba, yavuze ko yifuje kuganira n’itangazamakuru kuva na mbere ariko bikanga kubera isoni ndetse ngo na Diamond Platnumz  akaba yari yaramusabye kutazabivugaho.

Ese nyuma yo gusoma iyi nkuru yacu, urabona urukundo rwa Diamond Platnumz na Sarah rugishoboka. ESe kuki , Sarah adakunda gushyirwa mu nkuru z’abagore babanye na Diamond Platnumz kandi barabanaga munzu imwe nk’uko Sarah ubwe yabyemeje ? Ntuzacikwe n’inkuru yacu itaha kuri iyi ‘Couple’.

Advertising

Previous Story

Sara yavuye imuzi inkuru y’urukundo rwe na Diamond Platnumz

Next Story

Khaby Lame yasezeranyije Will Simth ikintu gikomeye

Latest from Imyidagaduro

Go toTop