Khaby Lame yasezeranyije Will Simth ikintu gikomeye

30/04/2024 14:21

Khaby Lame wahuye na Will Simth yagaragaje ko atewe ishema nabyo agira icyo amusezeranya nk’umufana we ndetse nk’umwe mu bakunda ibyo akora umunsi ku munsi.

Uyu musore wamamaye kumbuga Nkoranyambaga zitandukanye by’umwihariko Tiktok nk’urubuga rwamubereye imbarutso yo gusarura agatubutse yasangije abamukurikira ifoto yafashe ari hamwe n’icyamamare muri Cinema arenzaho akanyamuneza yatewe no guhura kwabo.

                                                                                                                       ___________Lame

Lame wavukiye muri Senegal ariko akaba afite n’ubwene gihugu bw’u Butaliyani yagize ati:”Inzozi zabaye impamo,byari umunezero guhura nawe”.Lame w’imyaka 24 y’amavuko , yakomeje avuga uburyo Will Smith yagize uruhare rukomeye ku mpano ye nk’umunyarwenya ubivanga n’imyidagaduro akora mu buryo bwe.

Ati:”Warakoze ku nsetsa, ni wowe untera imbaraga mubyo nkora kugeza mbaye umukinnyi wa Filime.Umunsi umwe nzaba umukinnyi wa Filime.Umunsi nzakwigana kubera Imana. Ndagusezeranya”.Si ubwa mbere uyu musore Khaby Lame yishingikirije urutugu rwa Will Smith akavuga uruhare ku mpano ye  dore ko yakunze kugaragaza ko ariwe umuha ibitekerezo.

                                                                          _____________Will Smith

Muri 2022 umufasha kugenzura amafaranga yinjiza ku mbuga Nkoranyambaga ze , yagize ati:”Intego ye [Lame], ni ugukinana na Will Smith muri film imwe. Niwe iteka umubera akarorero kandi arashaka kuba nkawe”.

Advertising

Previous Story

Uko urukundo Diamond Platnumz yakundaga Sarah rwatumye arwara akaremba

Next Story

Zuchu yimutse mu nzu ya Diamond Platnumz nyuma yo guhoberana na Sarah bahoze bakundana

Latest from Imyidagaduro

Go toTop