Sara yavuye imuzi inkuru y’urukundo rwe na Diamond Platnumz

30/04/2024 12:28

Urukundo rwa mbere rwa Diamond Platnumz ‘Sara’ yagaragaje ko atigeze akena nyuma yo gutandukana na Diamond Platnumz nk’uko benshi babivuze.Yatangaje  iby’urukundo rwabo n’uko yamufashije kwandika indirimbo ‘Kamuambie’yamuhaye izina ndetse ngo Album ye ya mbere ikaba yarakomotse kuri we.

Yagize ati:”Njye ndi mu bucuruzi bw’imyenda kandi nkunda abafana ba Diamond Platnumz.Bari bashaka kumenya rwose.Nabonaga ubutumwa bw’abantu bambazaga uko merewe.Ntabwo ndi umukene,mbayeho neza cyane.Ntabwo mpangayikishijwe n’imibereho kandi Naseeb nanjye tubanye neza .Twatandukanye mu mahoro”.

Sara yasobanuye ko indirimbo ‘Kamuambie’ ya Diamond Platnumz, yavuye mu rukundo rwabo n’ubwo atigeze aririmba amazina ye.Yakomeje asobanura ko Album ya mbere ya Diamod , yakomotse ku mubano wabo bombi.Ati:”Ntabwo yigeze avuga ko hari undi muntu akunda cyane mbere yanjye nk’uko yankundaga.Twarabanaga mu nzu imwe  ndetse twamaranye imyaka itatu.Kuva 200/2007 kugeza 2009”.

Yakomeje agira ati:”Ubundi iyi ndirimbo yitwaga ngo ‘Nenda kuambia Sarah’ gusa yakuyeho amagambo make y’imbere n’inyuma.Njye ntekereza ko yanditse iyi ndirimbo yose kubera njye”. Sara yemeza ko aho Diamond ageze muri muzika ye , hakwiranye n’imbaraga yakoresheje.

Ati:”Gutandukana ntabwo ari intambara.Turi inshuti, narimaze igihe kinini , ntegereje gukora ikiganiro [Interview] ariko ntabwo byakundiye kubera isoni.Diamond Platnumz yari yaransabye kwituriza ariko muri kiriya gitaramo, yarambwiye ngo , Sara ndagukumbuye cyane ngwino tuvugane.Maze arangije ampamagara no ku rubyiniro.

“Ntabwo nigeze mvuga , naramuretse avuga wenyine kandi benshi bari bategereje ko mvuga. Nkunda uburyo Diamond akora umuziki we kandi nterwa ishema n’aho ageze”.

Inkuru ya Sara na Diamond Platnumz, ntawe itakoze ku mutima by’umwihariko umuryango wa Diamond Platnumz ngo na cyane ko ngo kwemera ko yatandukanye na Diamond byabagoye kubyemera nk’uko Esma Platnumz [Mushiki] wa Diamond yabitangaj.

Advertising

Previous Story

Davido yikomanze mu gatuza ategereza Rihanna

Next Story

Uko urukundo Diamond Platnumz yakundaga Sarah rwatumye arwara akaremba

Latest from Imyidagaduro

Go toTop