Mizero Sadock ni umusore ukiri muto uhamya ko yashyizwe mu butinganyi n’uwari inshuti ye wa mu jyanye i Kigali amubwira ko agiye kumurangira akazi bikarangira yisanze hagati y’abakora akazi ko gukora imibonano mpuzabitsina nabo nahuje ibitsina nk’uko abyivugira.
Asobanura uko yinjiye mu butinganyi yagize ati:”Kugira ngo ni njire mu butinganyi muri 2015 nkiri muto, byatewe n’umuhungu w’inshuti yanjye usigaye akorera umwuga wo gusuka umusatsi i Gisenyi. Nyine yarampamagaye ngo tujyane Inyamirambo i Kigali ngo niho haba amafaranga, ngezeyo ndavuga ngo njyewe ibi ntabwo nabivamo kuko nasanze ari abahungu bahuza ibitsina bakaryamana”.
Sadock akomeza avuga ko nyuma yo kwisanga muri ubwo buzima, yahise ahakanira uwabimuzanyemo avuga ko iwabo basenga ndetse ko atifuza kujya mu muriro utazima.
Ati:”Nahise mu bwira ko bidashobotse ndetse ko ntabivamo kandi ko iwacu dusenga ndi Umukristo, nti ubu wazajya mu muriro utazima ntabwo byakunda. Uko niko namubwiye mpita musezerera gutyo nditahira.Aho hantu niho bikorerwa ahubwo wagira ngo ni muri Sodomo na Gomora” [ Avuga ko bafite aho baba bakanabikorera].
Sadock ukoresha indimi 2 iyo bigeze ku kuvuga igihe yabigiriyemo n’umubare w’abo yaryamanye nabo, ahamya ko mu kuryamana n’uwo bahuje igitsina umwe yakoreraga ibihumbi 60 RWF.
Ati:”Kuryamana n’uwo duhuje igitsina umwe bampaga ibihumbi 60 RWF tukararana ijoro ryose. Byangizeho ingaruka kuko muri njyewe numvise nagutse, nkajya ndava n’amaraso , ndavuga nti ibi bintu mbikomeje nibyo bivamo na SIDA no gupfa n’izindi ndwara utazi, njya imbere y’Imana ndihana , ndavuga nti Mana , ibi ntabwo nzabisubiramo”.
Mizero Sadock avuga ko yakuyemo Miliyoni 2 z’Amafaranga y’u Rwanda ariko ngo ntacyo yamumariye.
Ati:”Nakuyemo Miliyoni 2 ariko nawe urabizi, amafaranga,… akunyura mu myanya y’intoki , yagiye ayoyoka arashira bigezaho mfata icyemezo kujya gukora ikiyede nk’abandi”.
Yakomeje agira ati:”Miliyoni 2 nazikoreye mu gihe cy’amezi atatu gusa, nagendaga mu muhanda nkumva ko nanjye ndi umukire ariko bigeze aho birashira”.
Asaba buri wese uri mu butinganyi kubuhagarika agakora indi mirimo kuko ari icyaha Imana yanga urunuka ndetse abasaba kwemera ko ari abasore aho gutwarwa n’amafaranga n’amarangamutima y’abashukisha akazi.
Ati:”Bagomba kubivamo bakaba abasore bagakura amaboko mu mifuka bakiteza imbere kuko biriya bintu barimo bazajya mu muriro utazima. Ubu njye naromotse meze neza , narivuje ndiyomora , ubu ndashimira Imana yankuye hariya hantu.
Mizero Sadock wo mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Kabaya
yasabye urubyiruko n’abandi bakora ubutinganyi kuvamo kuko ngo nta cyo bizabagezaho akurikije ubuzima yabayemo.
Mu kiganiro cyihariye Umunsi.com, twagiranye nawe yari yambaye nk’abakobwa igice cyo hasi no hejuru yambaye imisatsi ikunda kwambarwa n’igitsina gore , yatangaje ko mu buzima bwe akunda kwitwara nk’abakobwa ndetse ngo n’abo babana umunsi ku munsi bamusaba kwitwara nka bo na cyane ko iwabo ngo ari we ukora akazi kamenyerewe ku bakobwa.
Yavuze ko kandi no mu Itorero abyi
namo , akunda guhabwa ‘Role’ y’abakobwa agasabwa kubyina nkabo.
N’ubwo bimeze bityo yarahiye ko atazabisubiramo kuko ubu asigaye akora akazi gasanzwe agamije kwiteza imbere nk’abandi.
Benshi mu bisanga mu butinganyi, babikoreshwa no guhabwa amafaranga nk’uko ubuhamya bw’abatandukanye bubivuga. Aba basore babijyamo gutyo nyuma bikabashyira mu Isi yo guhora biyomoza ngo na cyane ko hari ibyo baba bagomba gukora.
Abakunda Imana bemera ko kuryamana n’abahuje ibitsina ari icyaha Imana yanga urunuka kuko no mu byatumye irimbura Sodomo na Gomora hambere nabyo birimo.
Imana yaremye umukobwa n’umuhungu kugira ngo babane , babyare , bororoke nk’uko yabyandikishije muri Bibiliya , benshi Bibiliya ikemeza ko ubutinganyi ari ikizira k’Uwiteka.