Tuesday, April 30
Shadow

Uko Lupita Nyong’o yabaye icyamamare akaba umugore wa Mbere mwiza ku Isi

Muri iyi nkuru turarebera hamwe byinshi ku buzima bw’icyamamare Lupita Nyong’o kuva muri Kenya iwabo kugeza abaye icyamamare, uko yabigenje n’icyerekezo cye.

Amazina ye yiswe n’ababyeyi ni Lupita Amondi Nyong’o avuka mu 1983, se yitwa Peter Anyang’ Nyongo nyina akitwa Dorothy.Ababyeyi be baje kuva muri Kenya bajya muri Mexico , kubera Politike yari iriho baza kongera kugaruka iwabo muri Kenya.Bagarutse muri Kenya Lupita Nyong’o ari umwana muto.

Ubwo bari bagarutse muri Kenya , se yagiye mu Nteko ya Sena y’icyo gihugu nyina nawe , abona umwanya wo kuba Umuyobozi w’Ikigo cya African Cancer Foundation . Lupita Nyong’o yasubiye muri Mexico kwiga ururimi rw’Igisipanishi ahita ajya no muri Drama, aza gushyirwa mu mukino wa Romero and Juliet.

Muri 2009 yayoboye Filim Documentary yitwa ‘My Gene’. Ni Filime yagarukaga cyane ku bantu babanaga n’ubumuga bw’uruhu muri Kenya.Muri icyo gihe , Lupita Nyong’o yari amaze kumenyekana kuko yakinaga muri Filime y’uruhererekane yacaga kuri MTV igaragaza ihohoterwa rishingiye ku gitsina.Yakinnye muri Filime yitwa The Winter’s Tale yakiniwe kuri icyo kigo.

Muri 2014 yahawe igihembo cya Academy Awards nk’umukinnyi ufasha bagenzi be neza.Nguma yo kugaragara muri Filime yagarukaga cyane ku bucakara yari yateguwe n’ikigo McQueen’s Drama.Lupita yabaye umunyabigwi mu mideri atambuka mu birori bya Instyle and W. ndetse ashyirwa ku mpapuro z’imbere mu kinyamakuru Mpuzamahanga Vogue n’ibindi.

Muri 2012 Lupita Nyong’o yabonye Master’s Degree muri Acting, yakuye muri Leta Zunze za Amerika mu kigo cya Yale School Of Drama.

Uko iminsi yagiye itambuka niko Lupita Nyong’o yisanze muri Filime Black Panther yateguwe na Marvel akina yitwa Nakia akundwa na Chadwick Boseman.Muri 2018 Black Panther yabaye Filime yacurijwe cyane , iramamara no mu Rwanda benshi barayimenya.Muri 2019 , Lupita yagize amahirwe yo gushyirwa muri Hollywood Walk Of Fame akina muri Little Monsters n’izindi.

 

Kupita Nyong’o yaje gushyirwa ku rutonde rw’abagore batunze agatubutse ndetse beza ku Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *