Advertising

“Noneho ubu ndaruhutse” ! Zari Hassan yongeye kuvuga ngo nta myaka arusha umugabo Shakib Cham

16/04/2024 07:22

Nyuma yo gushinjwa gukundana n’umwana muto, Zari Hassan yihimuye agaragaza ko we na Shakib Cham Lutaaya nta myaka myinshi barutanwa.

Byavugwaga ko Shakib ari umwana muto cyane kuri Zari Hassan ndetse ko amukubye mu myaka.Muri icyo gihe Zari Hassan yahuye n’urugamba cyakora we akavuga ko imyaka ari imibare.

Mu minsi yashize hari amafoto ya Shakib ya kera yagihe hanze agaragaza ko ashobora kuba ari mukuru , ibintu byatumye Zari ahabwa agahenge ndetse nawe akavuga ko aruhutse amagambo y’abantu.

Zari yemeza ko we na Shakib bari mu myaka imwe ndetse ko n’ikinyuranyo kirimo kitari kinini cyane.Ati:”Ubu ndumva nduhutse. Shakib muzi kurenza abanyamagambo bo kumbuga nkoranyambaga.Kandi mbabwire Shakib ni mukuru n’imyaka idutandukanije ni mike. Abantu bibagirwa ko ibyo dushyira kumbuga nkoranyambaga ari ibyo tuba dushakako babona”.

Uyu mugore yasabye abantu kwirinda kujya binjira mu ngo z’abandi.

Previous Story

AS Kigali yahagamye APR FC – AMAFOTO

Next Story

Uko Lupita Nyong’o yabaye icyamamare akaba umugore wa Mbere mwiza ku Isi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop