Friday, May 3
Shadow

Ibintu benshi baba bifuza mu rukundo ariko ntibabibone

Mu rukundo buri wese agira ibyifuzo.Bamwe batekereza ko urukundo rw’uwo bahisemo ariyo paradizo bagiye kwiberamo ariko nyamara bagatungurwa no gusanga uwo bihebeye ari undi w’undi batigeze bamenya.N’ubwo ari uko bigenda , nyamara si kuri bose , kuko hari bamwe bahura na Malayika akabaha uwo basengeye imyaka yose, bagahozwa amarira y’aho banyuze.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe bimwe mu byo benshi baba bifuza mu rukundo , bagatekereza ko bizaramba , bakagumana nabyo nyamara hafi ya byose, ntibabone.Niba nawe hari ibyo utekereza , wabyandika muri Comment , ugafasha abantu kubimenya.Akamaro k’iyi nkuru ni ukwiga kubana n’urukundo urikumwe narwo uwo mwanya.

1.Urifuza ko ‘Ukwezi kwa Buki’ kumara igihe kirekire.

Benshi mu bakundana baba bifuza ko Ukwezi kwa buki kumara igihe kirekire nyamara bakirengagiza ko nyuma yo kuryoshya ubuzima bukomeza.Yego, nibyo akwitaho uko ubishaka muri icyo gihe ariko ntabwo uku kwezi kuzamara , ukwezi nk’uko bivugwa, birashobokako umukunzi wawe azagusaba ko uku kwezi kumara iminsi.Ikindi kandi ni uko imiterere n’imibereho y’uwo mwashakanye ishobora no gutuma uku kwezi kutabaho.

2.Utekereza urukundo aricyo kintu cyonyine ukeneye.

Ibi bikora indirimbo nziza rwose, ntabwo bisanzwe gutekereza ko urukundo ari cyo kintu cyonyine ukeneye mu buzima bwawe nyamara ari ntacyo ukora ngo urwo rukundo urubone.Urukundo ntabwo rubaho nk’impanuka, rurategurwa ndetse rugasigasirwa, niba ukeneye kubaho mu rukundo gusa uzasabwa gukora cyane.Mu buzima benshi siko babona urukundo bahoze barota , ahubwo babona urwo bakoreye.Umuhanga umwe yaravuze ngo ‘Icyo uzanye mu rukundo nicyo usaruramo’ kuko urukundo ushaka si rwo uzabona , ahubwo uzabona urwo wakoreye”.

3.Ukeneye umukunzi w’umutagatifu.

Ese birashoboka ko wabona umukunzi w’umutagatifu ? Yego , Ahari ntabwo azi byinshi ku rukundo ariko se bimugira umutagatifu  mu rukundo ? Uku guteganya gutya rero, kwangiza byinshi kuko ibyo wifuza si byo ubona kuri iyi ngingo.Umugabo wawe cyangwa umukunzi wawe ni mwiza ku masomo ugomba kuzigira mu rukundo ubuzima bwawe. Urukundo rwawe rugusaba gushyira mu bikorwa ibyo wize kandi urwigiyemo.

4.Urashaka urugo rumeze nk’urw’ababyeyi bawe.

Nibyo ni amahirwe ko ushobora kwisanga wagize urukundo cyangwa urugo nk’urwa so cyangwa nyoko, ariko si byiza ko ubishyira imbere kuko umunsi wabuze urwo rukundo ushobora kubabara cyane.Gusenga niyo mahitamo yanyuma kuri wowe kugira ngo ubashe kubona uwo wifuza.

Isoko: Yourtango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *