Advertising

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yashyize hanze urutonde rw’agateganyo rw’abakandida

06/06/2024 18:40

Ku isaha ya 18H00′ z’umugora wo kuri uyu wa 06 Kamena 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashyize hanze Urutonde rw’agateganyo rw’abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu no ku mwanya w’abadepite.

Mu bakandida 9 batanze kandidature, 3 nibo baujuje ibisabwa n’amategeko aribo; H. E Paul Kagame, watanzwe na FPR Inkotanyi , Frank Habineza wa Democratic Green Party na Philippe Mpayimana nk’Umukandida wingenda.Abakandida bari batanzwe n’imitwe ya Politike ni 2, naho abakandida bigenda bari 7 muribo bakaba bafashe umwe.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora Oda Gasinzigwa yagize ati:”Uburyo Abanyarwanda bitabiriye gutanga Kandidature biragaragaza intambwe nziza ya Demokarasi u Rwanda rukomeje gutera.Kubera ko abenshi muri aba bakandida bakiri bato , bitwereka ko n’Abanyarwanda bagiye gutora bwa mbere na bo biteguye kuzitabira amatora cyane ko bamaze kumva uburemere bwo kugira uruhare mu kwitorera abayobozi bakwiye; Kugira ngo badufashe gukomeza urugendo rw’iterambere turimo”.

Urutonde rw’abadepite rwatanzwe n’imitwe ya Politike bose hamwe ni ; 392. Abakandida Depite bigenga ni 27. Abakandida Depite mu cyiciro cy’abagore ni 200. Abakandida depite mu cyiciro cy’urubyiruko ni 34. Abakandida Depite mu cyiciro cy’bafite ubumuga ni 13.

 

Previous Story

Rihanna agiye gufungura Business nshya

Next Story

Uko byagendekeye Amavubi bigatuma abura igitego cyo kwishyura

Latest from Amatora 2024

Go toTop