Dr Frank Habineza yishimiye kujya ku rutonde rw’agateganyo nk’umukandida ku mwanya wa Perezida

07/06/2024 08:57

Perezida wa Democratic Green Part of Rwanda , Frank Habineza akomeje kugaragaza ko yishimiye kuba ku rutonde rw’agateganyo nk’umukandida ku mwanya wa Perezida rwasohowe ku munsi w’ejo tariki 06 Kamena 2024.

Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, Frank Habineza yagize ati:”Nishimiye cyane ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ‘National Electoral Commission of Rwanda’ yemeje Kandidature yanjye.Ndi mu bakandida 3 bashyizwe ku rutonde rw’agateganyo rwasohowe ejo”.

Ubusanzwe Frank Habineza yari asanzwe mu Nteko gusa kuri ubu ntabwo aziyamamariza uwo mwanya kuko buri mu kandida yahisemo hamwe.

Uretse Dr Frank Habineza, abandi bakandida bemejwe by’agateganyo harimo ; Mpayimana Phillipe na Perezida Paul Kagame. Biteganyijwe ko amatora nyiri zina azaba ku wa 15 Kamena 2024.

https://x.com/Drfrankhabineza/status/1798965460324712813?t=nQ0-fAFeS8Hvxvt2G4uE3A&s=19

Advertising

Previous Story

Uko byagendekeye Amavubi bigatuma abura igitego cyo kwishyura

Next Story

Menya igihe udakwiriye koza amenyo yawe

Latest from Amatora 2024

Go toTop