Umutwe wa M23 wongeye kugaragaza ko ufite imbaraga ku rugamba ihanganyemo na FARDC nabayifasha

07/03/2024 17:56

Umutwe wa M23 uravugwaho gufata ibindi bice muri Teritware ya Rusthuru nyuma y’aho Igisirikare cya Congo , SADC , Ingabo z’u Burundi n’indi mitwe bafatanyije bakajije imirwano.

Kuva mu Ntangiriro z’iki cyumweru, imirwano ihanganishije M23 na FARDC n’abambari bayo yakajije umurego nyuma y’aho Abagaba b’Ingabo bahuriye i Goma mu nama yo guha imbaraga igisirikare cya Congo muri iyi ntambara.

M23 yagiye itabaza ivuga ko uku gukorana kwa SADC , Ingabo z’u Burundi n’indi mitwe bikomeje gutuma bagaba ibitero bikibasira abasivile kuko ngo biterwa mu baturage.Abakurikiranira hafi iby’uru rugamba bavuga ko uyu mutwe wamaze gufata agace ka Kabiri ko muri Sheferi Bwito muri Teritware ya Rusthuru.

Umwe mu banyamakuru bakurikirana iby’uru rugamba, anyuze kuri X yagize ati:”Kuri uyu wa Kane, Kibirizi yamaze kujya mu maboko ya M23 nyuma yo gufata Nyanzale , n’utundi duce twinshi two muri Lokarite ya Bwito muri Ritshuru”.

M23 yakunze kuvuga ko itazihanganira uruhande bahanganye rwica abaturage ahubwo ko ngo uzajya ujya kurwana aho bawuteye baturutse.M23 iherutse gutangaza ko abaturage baho ndetse bakaba bakora ibikorwa by’iterambere. nk’umuganda.

Isoko: Radiotv10

Advertising

Previous Story

Uko Bruce Melodie na Clapton Kibonge bafata ubukwe

Next Story

Diplomate yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo – VIDEO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop