Friday, May 10
Shadow

Uko abakinnyi b’Aba Nyarwanda bitwaye muri iki cyumweru gishize

Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu Amavubi ukina anyuze ku ruhande Lague Byiringiro na Kapiteini w’ikipe y’Igihugu Bizimana Djihad bari mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bitwaye neza mu mpera z’icyumweru.

Bizimana Djihad Djidro watsinze igitego ku munota wa Gatanu w’inyongera ni nyuma y’uko iminota 90 yari yarangiye afasha FC Kryvbas Kryvyi Rih kwikura imbere ya Kolos Kovalivka muri Shampiyona ya Ukraine.

Bizimana Djihad n’Ikipe ye bakomeje inkubiri yo kwiruka ku Gikombe cya Shampiyna, doreko banganya amanota 43 na Shakhtar Donetsk iyoboye urutonde rw’agateganyo, muri Ukraine, harabura imikino mike Iyi shampiyona ikagana k’umusozo.Iyikipe ya Djihad Iramutse itwaye igikombe yahita yerekeza mu mikino ihuza amakipe yabaye ayambere iwabo (UEFA Champion’s League) kandi yaba abaye umukinnyi wa mbere w’Umunya-Rwanda ukinnye champion’s League bidacyiye mu mikino y’amajonjora kuko bahita berekeza mu mikino y’amatsinda.

Undi ni Lague Byiringiro ukinira Sandvikens IF yo muri Suède Mu cyicyiro cya kabiri Ubwo ikipe ye akinira yahuraga na Sollentuna mu mukino wo kwitegura Shampiyona, yaje gutsinda igitego.
Ni igitego gifungura amazamu cyabonetse ku munota wa 11 w’umukino ndetse Abakinnyi Bakinana nka Alexandar Mutic na Calvin Kabuye washyizemo bibiri nibo bafashije ikipe yabo gusoza, umukino k’intsinzi y’ibitego 4-3, Nuko umukino waganye kumusozo.

Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yari ku ntebe y’abasimbura ubwo AS FAR Rabat yo muri Maroc akinira yafataga umwanya wa mbere itsinze OC Safi igitego 1-0., Mangwende ni Nyuma yuko yaje guteza impaka aho umutoza w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu cya Marocco ASFar Rabat , yari yarafashe umwanzuro wo kumubanza hanze agakinisha umwene gihugu byaje kuba agaterera nzamba ka nyina wanzamba Ubwo abafana b’Iyikipe bazanye ibyapa byanditseho amagambo akomeye bambwira umutoza ko bakeneye nimero 3 wabo Imanishimwe Emmanuel, yuma y’Igihe gito uyu musore yasubiye mukibuga Nubwo muri Iyi weekend yari yabanjye hanze.

Umukinnyi Hakim Sahabo A.K.A Xavi w’Abanya-Rwanda yakinnye umukino wahuje ikipe ya Standard de Liège na Eupen iyitsinda ibitego 4-0. Ni umukino uyu musore, Ukunzwe n’Abatari baje hano mu Rwanda atabanje mu kibuga , Ni nyuma yaho yaramaze igihe akina imikino, abanzamo, N’ umukinnyi wagiriwe icyizere n’Umutoza , kandi Amahirwe yahawe ntiyayapfisha ubusa Doreko, mugihe ari mukibuga ari mubakinnyi bagira Amanota menshi, muri Iyi weekend , yaje kwifashishwa Basigasira ibyagezweho Doreko yagiyemo ku munota wa 85, w’Umukino. Batahukana amanota 3

Rwatubyaye Abdul Kimoto Nyumariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi yabanje mu kibuga mu mukino ikipe ye ya FC Shkupi yanganyijemo na Voska Sport 0-0 muri Shampiyona ya Macedonia y’Amajyaruguru, Abdul mu mikino ishize yitwaye Neza cyane aho umukino uheruka yafashije ikipe gutahuka amanota 2 anatsindamo ibitego 2.Abo Nibamwe mubakinnyi ba Banyarwanda batwaye Neza kurwego rwohejuru cyane kurishya abandi.