Saturday, April 27
Shadow

Ibyo Nizeyimana Mirafa yatangaje nyuma yo gusezera Ruhago

Umukinnyi Nizeyimana Miraf mu masaha make ashize aganira na B&B Umwezi , yeruye avuga igitumye asezera k’umupira w’amaguru yakunze kuva mu buto bwe, mu gahinda kenshi, mu ijwi rye ry’uzuye agahinda, ikiniga, yavuze ko ibirimo amarozi, gusabwa amafaranga n’abo yari yizeye kumufasha, gushyirwaho agatuna mbwene ari bimwe mu bitumye asezera, gukina umupira w’Amaguru nk’uwabigize umwuga akiri muto.

Yagize ati:“Icyanteye gusezera nkiri muto ni ikibazo gikomeye kijyanye n’ubufasha aho wiyambaza umuntu akakwereka ko hari icyo umugomba kugira ngo ubone ubwo bufasha rero ni ikintu cyambabaje. Kandi ikindi narebye ibijyanye n’amarozi bityo ndavuga nti reka mbihagarike kuko kubaho neza ntabwo ari ugukina gusa.”

Yakomeje avuga ko ari umunyeshuri mu bijyanye no gukora amashanyarazi bityo ko ariho agiye gushyira imbaragaze zose

Mirafa n’ umwe mu bakinnyi beza mu kibuga hagati mu Rwanda, aho yanyuze mu makipe menshi atandukanye nka Marines FC na Etincelles z’iwabo mu karere ka Rubavu kandi yanacyiye muri, Police FC, APR FC, Rayon Sports, Zanaco FC na Kabwe Warriors zo muri Zambia yaherukagamo mu 2022.

Mirafa Nizeyimana Asezeye gukina ruhago ( Umupira w’Amaguru ku myaka 28) y’Amavuko twifurije uyu musore wahaye abakunzi b’Umupira w’Amaguru ibyishimo hano mu Rwanda Ndetse no hanze y’Urwanda Ishya nihirwe mubyo agiyemo