Cristiano Ronaldo yasohokanye n’umuryango we

18/03/2024 08:49

CR7 w’imyaka 39 y’amavuko , akaba umukinnyi udasanzwe muri ruhago y’Isi yasohokanye n’abana be batemberana ku Nyanja ya Saudi Arabia.

Mu mashusho yashyize hanze ku cyumweru tariki 17 Weurwe 2024, Cristiano Ronaldo, we n’abana be 4 bamaranye igihe kuri iyi Nyanja , dore ko bagaragaye bambaye imyambaro yo ku mazi, batemberana ikiganza ku kindi ku izuba ryo ku mucanga muri Saudi Arabia mu ndirimbo ‘Kiss of Life’.

Muri aya mashusho ubwo ya yashyiraga hanze Cristiano yayahuje na Hoteli basohokeyemo yitwa Red Sea Resort (Tag) .Mu mashusho kandi yari afashe ikiganza umuhungu we w’imyaka 6 n’impanga ye ; Mateo na Eva , Alana nawe w’imyaka 6 , Bella w’umwaka umwe yabyaranye na Georgina Rodriquez na Cristiano Jr w’imyaka 13.

Mu mezi yatambutse , Cr7 yakunze kugaragara ari kumwe n’umuhungu we bishimanye cyane mu gushyira hanze amashusho ati:”Njye n’umufatanyabikorwa wanjye”.Ku rundi ruhande niko Rodriquez w’imyaka 30 umukunzi wa Cr7 nawe yagaragaje ko yasohokeye ku mazi.

Kuva muri 2022 Cr7 yajya muri Saudi Arabia yagiye akunda kugaragaza urugo rwe rushya aho yagiye gukinira avuga ko yishimiye gukinira mu gihugu gishya.

Uku gusohoka kandi kuje nyuma y’urupfu rw’umwe mu mpanga z’uyu mukinnyi.Akaba yari impanga ya Bella dore ko ari amakuru yatangajwe na Cristiano mu mwaka wa 2022.

Yagize ati:”Ni agahinda kuri twe gutangaza ko umwana wacu w’umuhungu yatuvuyemo.Ni uburibwe buri mu byeyi yakumva.Gusa kuvuka ku mukobwa wacu byaduteye imbaraga zo kubaho muri uyu mwanya  dufite icyizere”.

Advertising

Previous Story

Rick Ross na Hamisa Mobetto bongeye gukungika

Next Story

Uko abakinnyi b’Aba Nyarwanda bitwaye muri iki cyumweru gishize

Latest from Imikino

Go toTop