Uhuru Kenyatta yongeye gusaba Imitwe irwanira muri RDC gushyira intwaro hasi

13/07/2023 03:41

Umuhuza mu biganiro by’amahoro yagati ya Rpubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe iyirwanya Uhuru Kenyatta, yasabye imitwe yose yitwaje Intwaro mu Burasirazuba bw’icyo gihugu kuzishyira hasi mbere yo kwinjira mu biganiro.

 

Yabivuze kuri uyu wa Gatatu  mu Mujyi wa Goma ahabereye ibiganiro hagati ye n’abayobozi ba Congo, abagarariye ingabo za Loni ziri mu butumwa mu Burasirazuba bwa Congo (MONUSCO) n’abandi.Ni inama yari ihurije itsinda tekenike rishinzwe gutegura ibiganiro bya Nairobi bihuza Leta ya Congo n’imitwe iyirwanya.

 

Radio Okapi yatangaje ko Kenyatta yasabye impande zombi gushyira intwaro hasi no guhagarika imirwamo kugira ngo bafashe abaturage ba Congo kuba mu mahoro.Yavuze ko ibiganiro bigomba kubanzirizwa no gushyira intwaro hasi kugira ngo umasaruro ubyitezwemo uboneke.

 

Muri iyi inama icyari giteganyijwe ni ukwigira hamwe ibimaze kugerwaho mu myanzuro yafashwe tariki 30 Werurwe uyu mwaka i Nairobi arinaho hanzuwe ko M23 irambika intwaro hasi ikajya mu kigo mbere yo gusubizwa mubuzima busanzwe.

 

M23 iherutse gutangaza ko idashobora kwemera kujya mu kigo cya Rumangabo yasabwe kwerekezwamo mbere yo gusubizwa  mu buzima busanzwe  kuko iyo myanzuro yagiye ifatwa nta ruhare yabigizemo.Leta ya Congo imaze guhura inshuro 2 n’imitwe iyirwanya mu biganiro bya Nairobi ariko yanze ko M23 yitabira kubera ko ivuga ko itazigera iganira n’uwo mutwe.

 

M23 nayo yemeza ko itazigera yemera imyanzuro yose iyifatirwa itayigizemo uruhare mu gihe cyose Leta ya Congo izaba igitsimbaraye mu kuyiheza mu biganiro.

SRC: IGIHE.COM / BUKURU JC

Advertising

Previous Story

Menya indwara 25 umuravumba ushobora kuvura ndetse n’akamaro kawo mu buzima busanzwe bwa muntu

Next Story

Rayons Sports yaguze izindi Ntwaro 3 zakataraboneka

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop