Ikipe ya Rayons Sports yongeye kugura abandi bakinnyi 2 barimo Umunya-Uganda , Umurundi , n’Umunye-Congo bazayikinira mu myaka w’imikino utaha wa 2023 – 2024.
Mu masaha y’Umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nibwo ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayons Sports bwakiriye umukinnyi Aruna Moussa Madjaliwa wakiniraga ikipe ya Bumamuru FC y’iwabo.Uyu mukinnyi ufatwa nk’Intwaro ya Rayons Sports , asanzwe ahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Burundi ndetse ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino.
Indi ntwaro yamaze kumvikana na Rayons Sports, ni umukinnyi wo mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda Charles Baale wari usanzwe akinira ikipe ya Villa SC y’iwabo.Uyu musore Baale , ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza kuko yabashije gutsinda ibitego 11 muri Shampiyona.
Jonathan Ifunga Ifasso , ni Umunye-congo nawe wamaze utegerejwe mu Rwanda na cyane ko yamaze kumvikana niyi kipe y’abafana kuzayikinira mu mwaka w’imikino utaha.Uyu mukinnyi yaratembeye agera muri Marco akinayo ndetse no mu makipe nka As Nyuki , na As Simba y’iwabo.Aba bose baje kwiyunga kubandi iyi kipe imaze iminsi itangariza abkunzi bayo nk’abakinnyi yaguze izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2023-2024.Tubibutse ko iyi kipe yatwaye igikombe cy’Amahoro, izasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup 2023 2024.