Menya indwara 25 umuravumba ushobora kuvura ndetse n’akamaro kawo mu buzima busanzwe bwa muntu

13/07/2023 03:09

Umuravumba ni umuti gakondo ukomako kubimera utangaje , umuravumba ufite ubushobozi bwo kuvura indwara zinyuranye, haba iziterwa n’amavirusi, indwara ziterwa n’udukoko two mu bwoko bwa bagiteri, iziterwa n’udukoko tw’imiyege ndetse n’zindi.

 

Kuva nambere hose umuravumba wakoreshwaga n’Abanyarwanda mu kwivura indwara zitandukanye, haba iz’ubuhumekero ndetse n’izo munda.Umuravumba uzwi ku izina rya Tetradenia Riparia.Mu bihugu byateye imbere umuravumba ukorwamo ibinini.

 

 

UMURAVUMBA UVURA IKI ?

Umuravumba  ufite ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye.umuravumba wifitemo ubushobozi bwo kuvura indwara zinyuranye.Umutobe uva mu muravumba ushobora gukoreshwa no kwica udukoko dutandukanye no gusukura ibikoresho no mu kwirukana impumuro mbi mu musarane muri make ushobora gukoreshwa nk’umuti wa Antiseptic.

 

 

IBINYABUTABIRE DUSANGA MU MURAVUMBA BIKORA NK’UMUTI.

Mu  muravumba dusangamo ibinyabutabire bitandukanye arinabyo biwuhereza ubushobozi bwo kuvura nk’umuti.

Mu muravumba habamo ibinyabutabire bikurikira;

1.Phenol Alkaloids flavonoids.

2.Phlobannisns

3.Diterpenes

4.Sesquiterpenes

5.Terpineol

6.Fenchone

7.B-Fenchyl alcohol

8.B-Caryphyllene

9.Perillyl alcohol

10.Phytostelol

Ibinyabutabire byo mu bwoko bwa Diterpenes Sesquiterpenes biha umuravumba ubushobozi bwo kuvura indwara ziterwa n’udukoko two mu bwoko bwa Bagiteri, udukoko tw’amavirusi ndetse no kuvura kubyimbirwa.Umuravumba uvura indwara zitandukanye zirimo, izimiyege , Allergie , ububabare no kubyimbirwa.Ibinyabutabire bya Alkaloids biba mu muravumba bituma ugira ubushobozi bwo kuvura inzoka zo munda ndetse n’indwara zo munda.

 

 

UBUSHAKASHATSI BWAKOZWE KUMURAVUMBA.

Hari ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko amababi y’umuravumba yifitemo ubushobozi bwo kuvura Malariya yoroheje cyane cyane iyatewe n’agakoko ka Plasmodium falciparum.

 

INDWARA UMURAVUMBA USHIOBORA KUVURA

 

  • IBISEBE
  • ISE
  • IKIBYIMBA
  • KWUSIGA AHO WARUMWE N’UMUBU HAGAKIRA
  • IBIMEME
  • INKORORA
  • ANJIE
  • IBICURANE
  • UMUSONGA WOROHEJE
  • GUFUNGANA MU MAZURU
  • BRONCHITE
  • UMUHAHA
  • AGATEMBWE
  • UMUNANIRO UKABIJE
  • UMUNANIRO UTAZI ICYAWUTEYE
  • KUBABARA MUGITUZA
  • AMAGRIPE
  • RHINITE
  • KUNYARA UKABABARA
  • UBUGANGA
  • KURIBWA UMUTWE
  • IMPISWI
  • KUBABARA MUNDA
  • KUVURA INZOKA ZO MUNDA
  • AMIBE

 

INKURU TUZAYIKOMEZA, BANA NATWE

Advertising

Previous Story

Dore impamvu 5 zitera kubura urubyaro ku bagore

Next Story

Uhuru Kenyatta yongeye gusaba Imitwe irwanira muri RDC gushyira intwaro hasi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop