Advertising

Uganda: Umusore yapfuye aguye muri ‘Lodge’ azize gukora imibonano mpuzabitsina iminsi 3 yose ataruhuka kubera ko yari yanyoye imiti yongera imbaraga zo gutera akabariro

07/25/23 9:1 AM
1 min read

Ni nkuru idasanzwe ariko ibabaje yumvikanye mu baturage b’Isi by’umwihariko muri Uganda nyuma y’aho Polisi yo muri iki Gihugu yemeje ko umusore w’imyaka 30 yaguye muri Lodge nyuma yo kunywa imiti yongera imbaraga mu gutera akabariro bigatuma amara iminsi 3 muri iyo Lodge hamwe n’umukunzi we.

 

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda SCP Enanga Fredy kuri uyu wa Mbere yasohoye itangazo avuga ko uyu musore witwa Ouma Justus yamaze iminsi 3 ari kumwe n’umukobwa w’inshuti ye witwa Auma Carolyne w’imyaka 25 y’amavuko wabyutse ku wa 19 Nyakanga 2023 ahagana saa kumi n’ebyeri za mugitondo asanga umukunzi we yapfiriye mu buriri.

 

 

Ati:” Uwo mukobwa yamaze iminsi 3 ari kumwe n’umukobwa w’inshuti ye witwa Auma Carolyne w’imyaka 25 y’amavuko wabyutse ku wa 19 Nyakanga 2023 ahagana saa kumi n’ebyeri za mugitondo asanga umukunzi we yapfiriye mu buriri”.

 

 

Polisi yahise ihagera umubiri wa Nyakwigendera ujyanwa mubitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma  ryemeje ko yari yanyoye ibinini bihindura imiterere y’umutima.Yakomeje agira ati:” Turasaba abagabo bakora imibonano mpuzabitsina ko imiti imwe , iba itarakorewe igenzura  kuburyo bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu.

 

Bityo rero ningombwa kwegera muganga mbere yo gukoresha imiti runaka yongera yongera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.

 

Sponsored

Go toTop