Birababaza kurera abana barenze umwe uziko ari abawe nyamara wajya kureba ugasanga nta numwe wawe urimo nk’uko byagendekeye umugabo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.
Uyu mugabo wo muri Ghana yafashe umwanzuro wo kujya gupimisha abana be ndetse abikora yikinira agira ngo arebe niba Koko abana abereye se ariwe wababyaye.Nyuma yo gupimisha aba bana amakuru avuga ko yasanze bose nta numwe we urimo.
N’ubwo uyu mugabo atigeze avugwa amazina gusa ngo umuryango we wabimenye kubera ko yari arimo gushaka ibyangombwa byo kugira ngo bamupimire abana.Ubwo bari bamaze gupima abana be yaragiye aratuza gusa ibisubizo bije byerekana ko mubana avuga ko arabe , ntanumwe yabyaye.
Nk’uko byagaragaye mu mashusho yashyizwe hanze mu ibanga uyu mugabo yarize cyane bituma n’abandi bagabo bibaza niba barimo kurera abana babo.
Ibi byatumye uyu mugabo abaza ibibazo byinshi uwo bashakanye n’undi wese yabaza uwe gusa ngo ntabisubizo abifitiye.
Ese mubona ari iyihe mpamvu ituma abagore babeshyera abagabo babo ?