Bikora bake ! Umugabo yababariye boss we wamwambuye nyuma yo kumukorera umwaka wose atamuhemba

by
25/07/2023 13:59

Umusore ukiri muto wo mu gihugu cya Nigeria yakoze ibitarakorwa na buri umwe afata iyambere ababarira uwahoze ari boss we wamuhemukiye cyane akanga kumwishyura kandi yari amaze umwaka wose amukorera.

 

Uyu musore abinyujije ku rukuta rwe rwa TIKTOK yashyize hanze amashusho kuri uru rubuga akoresheje konti iri mu mazina ya @asilion1096.Yifashishije uru rubuga rwa TikTok mu gusangiza abamukurikira ingorane ndetse nimvune yahuye nazo mu bihe byagiye bitambuka.

 

Nk’uko uyu musore abivuga, avuga ko yigeze gutangira business icuruza amaterephone ariko nyuma y’umwaka ikaza gufatwa n’inkongi y’umuriro.

 

Mu magambo ye yagize ati:”Ndabyibuka ubwo nakoreraga umukire akamara igihe kinini cyane atampemba ndetse nkasubira mu rugo ntakintu ntahanye ahubwo nkagarukana imyenda najyanye. Byantwaye imyaka ibiri ngo niyubake ngire icyo ngeraho gusa sinabuze ibindwanya dore ko umupasiteri umwe nakoreraga yavuze ko ngo imipangu mfite ari ukuzamwicira umwana we.

 

Nkimara kumva bambwiye uko nibwo namenye ko burya batazigera bampemba. Nagerageje kwiga gukora biranga yewe ngerageza no kwiga gucuranga guitar. Nyuma naje gufungura iduka ricuruza amatelephone naryo nyuma riza gufatwa n’inkongi y’umuriro.Nibwo nihaye igitecyerezo cyo kuva muri Nigeria njya muri Namibia nkomeza muri Ghana.

 

Muri Ghana rero Imana yaranyibutse, Imana yampaye umugisha. Nongeye mva muri Ghana njya muri Philippine. Ubu umukire nakoreraga abana be bose basoje kwiga kaminuza ariko ntibarabona abagabo dore ko bafite imyaka iri hejuru ya 33, ubu narababariye ibyo bankoreye byose.”

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: gistreel

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Uganda: Umusore yapfuye aguye muri ‘Lodge’ azize gukora imibonano mpuzabitsina iminsi 3 yose ataruhuka kubera ko yari yanyoye imiti yongera imbaraga zo gutera akabariro

Next Story

Twese twarahombye ! Mwiseneza Josiane yagaragaje ko hari igihombo kiri mu kuba miss Rwanda yarahagaze ahakana ivugwa ko yatwaye inda

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop