Ambrose Tumwekwase utuye mu gace ka Mururinda muri Uganda yishe umugabo mugenzi amuhoye ko aryamana n’umugore we mu ibanga dore ko ngo bari bamaze gukungika.Nyuma y’ubu bwicanyi hakomeje iperereza.
Uyu mugabo ari mu byago bikomeye nyuma yo kwihorera ikica mugenzi we dore ko kugeza ubu acumbikiwe kuri Station ya Polisi ya Kabale muri Uganda.Uyu mugabo arimo gushinja kwica mugenzi we witwa
James Rwekatarira batuye mu Mudugudu umwe.Umuyobozi w’aka gace batuyemo witwa James Kabalemesa , yemeje ko ibi byabaye tariki 9 Nyakanga 2023 ahashyira Isaa yine.
Uyu mugabo ngo yari amaze gufata incuro nyinshi umugore witwa Vian Niwamanya akora ubusambanyi n’uyu mugabo nk’uko bitangazwa na bakomeza bavuga ko ngo vuba uyu mugore we yagaragaye arikumwe n’uyu mugabo mu isoko rito riri aho batuye , bigaragara ko bari bafitanye urukundo.
Bivugwa ko uyu mugabo yicishije mugenzi we umupanga aramutemagura kugeza amwishe.
Umuvugizi wa Polisi muri aka gace Elly Maate, yemeje aya makuru ahamya ko uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa Mbere mu ijoro ubwo yarimo yihisha hisha.