Umuryango w’umwana uri mubiciwe mu gitero cyo guhirika ubutegetsi bwa RDC bari mu marira

22/05/2024 17:14

Umuryango wa Christian Malanga ukomeje kugaragaza agahinda gakomeye nyuma y’igitero yagaragayemo ayoboye cyagerageje  guhungabanya inzego  z’ubutegetsi’ za Congo ku cyumweru, aho yerekanye   umuhungu we Marcel Malanga bari kumwe muri icyo gitero.

Brittney sawyer nyina wa Marcel Malanga, yatangarije kuri facebook ubutumwa bw’uko ba babajwe n’abarimo kumwoherereza  amashusho y’umuhungu we .

Igisirikare cya DR congo cyatangaje ko Christian Malanga yishwe arasiwe ku biro  by’Umukuru w’igihugu nyuma yo kwanga gufatwa n’inzego z’umutekano.uyu Marcel uri mu bantu bagera kuri 50 bafashwe n’igirikare , barimo Abanyamerika batatu , n’umunyekongo umwe mu bafite Ubwenegihugu  bw’u Bwongereza, nk’uko  umuvugizi  w’igirikare Brig Gen Sylavin Ekenge yabitangaje.

Amakuru avuga ko aba bafatiwe ku ruzi  Congo i Kinshasa bakuyemo imyambaro ya  gisirikare bari bambaye,  bashaka kwambuka ngo basohoke mugihugu cya DR Congo.

Amashusho atandukanye yagaragaje ko Marcel  Malanga hamwe n’umwe mu banyamerika hamwe n’abandi bafashwe n’abasirikare babakuye ahameze nko mu gishnga.

Aba bose barshijwa kugerageza guhirika ubutegetsi buriho no guhungabanya umutekano w’igihugu  mu gitero cyakozwe ku cyumweru Malanga yacishije “ Live” kirimo kuba kuri “page” ye ya facebook ubwo bari bafashwe ibiro byo Perezida wa DR Congo I Kinshasa.

Brittney Sawyer, umunyamerika kazi ufite abana barimo maercel malanga ,na Christian malanga  yanditse Ati: “ uyu yari umuhungu  utazi ibyo arimo wakurikiye se.”

Yongeyeho Ati: “Ndananiwe cyane kubera amashusho arimo gutangazwa hose n’ayo barimo  kunyoherereza. Imana izabiteho mwa bantu mwe!….”

Amashusho  yagiye agaragara ku mbugankoranyambaga,  agaragaza  Christian Malanga wari warabonye ubwene gihugu  bwa Amerika , yigisha umuhungu we marcel  malanga gukoresha imbuda kuva akiri muto.

Marcel Malanga , umunyamerika  w’imyaka 21, nk’uko n’ibinyamakuru muri DR Congo , yagiye agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ko afata se nk’ikitegererezo, ndetse hamwe  kuri instagaram yavuze ko “ ategereje cyane guhindura isi “ ari kumwe na se.

Marcel yagaragaye ari kumwe na se mu bitero byabaye ku cyumweru nijoro, gusa kugeza uu we nabagenzi be  bafashwe ntibaragezwa imbere y’ubucamanza  ngo bavuge ku byaha baregwa.

Lucy Tamlyn, Ambasaderi wa Amerika I Kinshasa, nyuma yibyabaye yatangaje ko yatunguwe n’amakuru ko hari abanyamerika baba baragize uruhare muri uko kugerageza guhirika ubutegetsi.

Yanditse kuri X ati:”mwizereko tuzafatanya n’abategetsi ba DR congo ibishoboka byose mu iperereza ryabo kuri ibi byaha no kubiryoza umunyamerika wese wabigizem uruhare.

Abanyekongo bakomeje kwibaza icyateye abo bantu guhirika ubutegetsi n’ubu biracyari amayobera.

Advertising

Previous Story

Rubavu: Yungutse itsinda rishya ry’abavandimwe

Next Story

Uganda: Umugabo arimo gushakishwa nyuma yo gusambanya umwana ubana n’ubumuga bwo kutabona

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop