UEFA CHAMPIONS LEAGUE ! Real Madrid yatahanye amanota , Manchester United na Arsenal y’Abanyarwanda zikubitirwa mu gikari

04/10/2023 08:45

Manchester United yatsindiwe imbere y’abana bayo kuri Old Transord mu gihe ikipe ya Arsenal yo yagiye gutsindirwa mu Bufaransa n’Ikipe ya Lens.

 

Imikino ya Arsenal, Manchester United ndetse na Real Madrid ni imwe mu mikino yari itegerejwe na benshi dore ko aya makipe ari amwe muyamaze kwibikaho abafana benshi na cyane ko mu ijoro ryo ku wa 3 Ukwakira 2023 hafi ya bose baraye bicaye bategereje kureba niba bariye cyangwa niba bariwe.

 

Muri iyi mikino ya EUFA CHAMPIONS LEAGUE, ikipe ya Napoli iri mu itsinda C yari yakiriye ikipe ya Real Madrid kukibuga Diego Armando Maradona.Muri uyu mukino wari ishyiraniro ikipe ya Napoli niyo yabanje guha ikaze Real Madrid mu gitego cyatsinzwe na Leon Ostigards gusa umukino uza kurangira Real Madrid itsunze 3 kuri 2.

 

Mu gihugu cy’u Bwongereza mu itsinda A, ikipe ya Manchester United yari yakiriye Galatasaray maze bayitsindira imbere y’abafana bayo , batashye bavumira kugahera Umuzamu Andre Onana.

 

Kurundi ruhande Arsenal y’Abanyarwanda yarijije abakora Betting nyuma yo gutsindwa na Lens ibitego 2 kuri 1.

Advertising

Previous Story

We yemera ko kuryamana bahuje igitsina ntacyo bitwaye ! Papa Francis munzira zo guhesha umugisha abatinganyi muri Kiliziya Gatolika

Next Story

Bagiye muri Zanzibar ! Ese abasore bagize ‘Bugoyi Side Team’ buriye indege cyangwa bayifashe ku ibaba irabasiga ?

Latest from Imikino

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop