We yemera ko kuryamana bahuje igitsina ntacyo bitwaye ! Papa Francis munzira zo guhesha umugisha abatinganyi muri Kiliziya Gatolika

04/10/2023 08:17

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis munzira zo guhesha umugisha abatinganyi muri Kiliziya Gatolika nyuma yo gusaba Abasenyeri Gatolika kwakira abaryamana bahuje ibitsina n’abashaka kubana nk’abashakanye bagaheshwa umugisha ariko ntibyitiranwe n’isakaramentu ryo gushyingirwa.

 

Iyi nkuru yacicikanye mu binyamakuru mpuzamahanga ku wa 2 Ukwakira 2023 , birimo The Guardian , byemeza ko ibyo ari ibikubiye mu ibaruwa uyu mushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi yanditse ku ya 11 Nyakanga 2023 ayigeneye Abasenyeri badashyigikiye ibitekerezo bye kubaryamana bahuje ibitsina.

 

Umuryango New Wayz Ministry ukorera ubuvugizi abo mu Muryango wa LGBTQ + bo muri Kiliziya Gatolika wasamiye hejuru ayo makuru , wemeza ko iyo ari indi ntambwe yo kuba abawubarizwamo bahagararirwa ndetse bakakirwa muri Kiliziya Gatolika badahawe akato.

 

Vatican iracyemera umubano w’abagiye kurushinga nk’umugabo n’umugore , gusa mu bihe bitandukanye Papa Francis yagiye agaragaza ko abo mu Muryango wa LGBTQ + nabo badakwiriye guhezwa muri Kiliziya Gatolika ndetse ko umubano wabo ukwiriye gushyigikirwa.

 

Muri 2013 ubwo yabazwaga n’itangazamakuru ryo muri Bresil kubivugwa muri Kiliziya Gatolika ko bamwe mu ba Padiri baba baryamana kandi bahuje ibitsina , yatangaje ko ibyo ntacyo bitwaye mu gihe baba baryamana ntibarekere gukorera Imana.

 

Ati:” Niba umuntu ari umutinganyi agakomeza gushaka Imana ndetse akagira ingeso nziza ndinde wo guca imanza ?”.

 

N’ubwo Vatican itaremera kumugaragaro niba izemera niba ibyo kuba abaryamana bahuje ibitsina bakwemererwa gushyingirirwayo , abapadiri bo mu bihugu bitandukanye birimo iby’Iburayi , bashyingira abaryamana bahuje ibitsina.

 

Advertising

Previous Story

Moses Turahirwa niwe waryitabiriye mbere ! Abasore babiri b’ibigango b’Abanyarwanda bahatanye mu irushamwa rya Mr Africa International

Next Story

UEFA CHAMPIONS LEAGUE ! Real Madrid yatahanye amanota , Manchester United na Arsenal y’Abanyarwanda zikubitirwa mu gikari

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop