Bagiye muri Zanzibar ! Ese abasore bagize ‘Bugoyi Side Team’ buriye indege cyangwa bayifashe ku ibaba irabasiga ?

04/10/2023 10:26

Bagiye muri Zanzibar ! Ese abasore bagize ‘Bugoyi Side Team’ buriye indege cyangwa bayifashe ku ibaba irabasiga ?

Imyidagaduro yo mu Ntara y’Iburasirazuba yagiye yibaruka imfura uko iminsi yagiye ihita indi igataha.Muri iyi Ntara niho hagiye hava ibyamamare mungeri zitandukanye gusa ibihe bigaha ibindi.

 

Mu ijoro ryo ku wa 03 Ukwakira 2023 nibwo kumbuga nkoranyambaga hacicikanye amafoto y’abasore 3 bamaze kumenyekana mu Karere ka Rubavu mu myidagaduro by’umwihariko mu gufasha abahanzi kuzamura impano zabo , bagaragara n’ibikapu basa n’abagiye hanze ndetse n’abo ubwabo bemeza ko bagiye muri Zanzibar.

 

Aba basore ni Yvan wamamaye kuri YouTube channel yitwa ‘Bugoyi Side TV’ ndetse no mu mwuga wo kuvanga imiziki yagiyemo ntiyamaramo kabiri , Dj Battizo , Director Big Deal usanzwe akorera abahanzi batandukanye indirimbo mu buryo bw’amashusho ndetse na Berbeats Producer ukora indirimbo mu buryo bw’amajwi.

 


Aba basore uko ari 3 ntawashidikanya ko ari bamwe mu bamaze kugaragaza ko bafite inyota yo kumvikana kurwego rurenze urwo bariho kugeza ubu na cyane ko ibikorwa byabo bigaragaza umunsi ku munsi.

 

Binyuze kumbuga nkoranyambaga mbaga zabo, mbere y’uko batangaza ko bafashe indenge , babanje gushyira hanze amafoto abagaragaza bari gusinya amasezerano n’umuntu batasobanuye neza.Muri aya mafoto harimo aba bose twavuze haraguru hakiyongeramo abahanzi barimo Cedro Ish ndetse na Igena Marry uherutse no gushyira hanze indirimbo yafatanyije n’abarimo Ama G The Black.

 


Isha abinyujije kuri Konti ye ya Instagram yaranditse ati:” Nishimiye kubamenyeshako kuva uyu munsi , ndimo gufashwa na NIKHAN MUSIC LABEL yo mu Bubiligi. Imiziki myinshi iraje”.

Umuhanzi Cedro Isha

 

Yvan Traiz [Bugoyi Side TV], we yagize ati:” Undi munsi , indi kontaro, warakoze Mana , kuko ndabona imigisha myinshi iza. Ndabashimiye cyane ikipe yanjye BUGOYI SIDE TEAM”.

Yvan

 

ESE GUSINYA AMASEZERANO BIHURIYEHE NO KUJYA HANZE Y’U RWANDA.

 

Amakuru agera kuri UMUNSI.COM , ahamya ko aba basore batigeze bajya hanze ahubwo ko bari baherekeje Umuyobozi wa NIKHAN MUSIC LABEL, wari waje ngo baganire ndetse bashyire ishami ry’iyi Lebal mu Rwanda.Amakuru akomeza avuga ko nyuma y’ibiganiro kumpande zombi byabaye ngombwa ko , Director Big Deal, Producer Berbeats , Dj Battizo na Promoter Yvan Traiz bahinduka abakozi b’iyi Label buri wese mu byo akora.

 

Abahanzi barimo Igena Marry na Cedro Isha nibo babaye abahanzi bambere basinye muri iyi nzu , izajya ibafasha gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho ndetse ibihangano byabo bikamamazwa na Battizo na Yvan Traiz [ Bugoyi Side TV].

 

Ubwo aba basore bari baherekeje nyiri iyi Label , niho bafashe amashusho n’amafoto bibagaragaza basa n’abagiye hanze nyamara ari ibya baringa.

 

Igena Marry

ESE AYA MASEZERANO AZAFASHA IKI IMYIDAGADURO YO MU KARERE KA RUBAVU ISIGAYE IVUMIRWA KUGAHERA.

 

Rubavu ikeneye abantu bafite imbaraga n’ubushobozi mu buryo bwose.Rubavu ikeneye abahanzi bafite aho bakura amafaranga yo gukora indirimbo , ndetse no kuzikurikirana mu buryo bwa Promotion, [Kuzamamaza], Rubavu ikeneye inzu ikora umuziki iri kurwego rwiza ndetse hakabaho ihangana kumpande zose , imyidagaduro yo muri aka Karere ikeneye abahanzi bemeza abafana kuburyo bashobora kwitabira igitaramo cyabo , ndetse ikeneye abahanzi bafite abajyanama bahoraho.

 

Producer Berbeats, ni umusore uri kuzamuka neza mu gukora indirimbo ndetse ni umuhanga mu gucuranga. Big Deal , amaze igihe akora amashusho y’abahanzi ndetse ni umwe mu basobanukiwe n’akazi.Ibi bishatse kuvuga ko aba bahanzi bari mu maboko mazima.

 

Ubwo twakoraga iyi nkuru ntabwo twabashije kubona uko tuvugana n’aba basore na cyane ko tutaramenya niba bagiye , gusa turakomeza kubikurikirana.

Producer Berbeats

Biteguye gufasha aba bahanzi

Advertising

Previous Story

UEFA CHAMPIONS LEAGUE ! Real Madrid yatahanye amanota , Manchester United na Arsenal y’Abanyarwanda zikubitirwa mu gikari

Next Story

Abashakanye : Dore ibintu ukwiye kwirinda gukora mbere yuko mutera akabariro

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop