Babinyujije ku mbuga z’abo nkoranyambaga, dore bumwe mu butumwa ibyamamare hano mu Rwanda batanze muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenside yakororewe Abatutsi mu 1994.
Kwizigira Jean Claude Lee
Kwizigira jean claude lee umunyamakuru wa RBA abinyujije ku rubuga rwe rwa instagram yifashishije ubutumwa bwa ‘Madamu Jeanette Kagame’ bugira buti:
“Kwibuka, si ijambo gusa!
Kwibuka, si igihe gusa!
Kwibuka, si imyaka 29 tumaze,
Kwibuka ni ukubana n’abacu kuko batazimye”.

Claptonkibonge
Claptonkibonge, umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya na we yagize ati:” Twibuke twiyubaka, dukundane, dushyire hamwe, kandi twirinde imvugo z’urwango, imvugo zikomeretsa n’imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi”

Rigoga Ruth
Rigoga Ruth yagize na we ati: “Yagiye ashonje, yagiye ananiwe, yagiye yihebye. Reka tumubwire ko : twabyaye, twabonye igihugu, twaje kubona inkotanyi, turiho kandi neza, dutuye kandi dutengamaye mu Rwanda rushya kandi rwiza. Kwibuka 29”

Mico the best
Mico the best ati:”Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yagize ingaruka z’igihe kirekire ku gihugu cyacu mu nzego zose.
Kwibuka nibidutere intimba ariko binadutera ishyaka ryo kusa ikivi abagiye batushije.
Ishyaka ryo gusubiza u Rwanda ubuzima n’iryo kwishakamo ubushobozi no kwigira, kuko uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyo abihiwe n’ubuzima, ayo mateka amubera mabisi.
Agahinda k’ahashize tukuhire ibyishimo bya none n’ibyahazaza.
Twirinde ingengabitekerezo ya Jenoside”
Twibuke twiyubaka! #kwibuka 29.
Â