Niba ujya ugira ikibazo cyo kubira ibyuya mu ijoro ukumva urabangamiwe cyane, iyi nkuru irakureba.
Rimwe na rimwe hari ubwo umuntu runaka yumva icyumba arimo kimubangamiye bitewe n’uko aba ari kubira ibyuya byinshi cyane. Ahari utekereza ko ari icyumba kiba cyakiriye ubushyuhe bwinshi. Iyo mu nzu yose harimo ubushyuhe buri ku kigero cyo hejuru, umubiri w’umuntu ubasha gusohora ibyuya byinshi.
Ntabwo ari ikibazo rero, kuba wakwisanga umeze gutyo, wazanye ibyuya byinshi, ubwabyo ntacyo bitwaye. Ntabwo bisobanuye ko ifite ikibazo cy’ubuzima bwawe ahubwo biba bitewe n’ingano y’ubushyuhe iri mu cyumba urimo cyangwa mu nzu yose muri rusange cyangwa uburyo wahangayitse, ibi byose rero nibyo bizana icyuya.
Gusa niba uzana ibyuya kandi uri ahantu hari ubushyuhe buri ku kigero cyiza, ubushakashatsi bwagaragaje ko uba ufite ikibazo mu buzima bwawe. Kuzana ibyuya mu ijoro birasanzwe rwose ariko ntabwo ukwiriye kubikinisha.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu uzana ibyuya byinshi mu ijoro, ashobora kuba yaranduye indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina iterwa n’agakoko ka HIV. Uyu muntu aba asabwa kandi kwirinda cyane, gusa ibyuya ntabwo ari ikimenyetso simusiga.
Niba ugira ibyuya cyane, bakaguhanagura bigakomeza kuza, ushobora kuba ufite ikibazo, icyiza ni uko wajya kwa muganga bakagusuzuma.
Kubira ibyuya mu ijoro kandi bikagaragaza ubwiyongere bukabije, ari ibintu bidasanzwe ndetse ubushakashatsi bwagaragaje ko iki atari cyo kimenyetso simusiga cya SIDA nk’uko twabivuze haruguru ariko na byo bigaragaza ko ushobora kuba uyanduye.
Umwanditsi:BONHEUR Yves