Advertising

Ubushakashatsi: Umuntu akwiye gusinzira igihe kingana gute?

11/03/24 7:1 AM

Ko twese dusinzira n’ijoro ni iki gituma iyo uramutse ugiye ahantu hijimye byaba ari kumanywa uhita usinzira?

None ni iki gituma umunyeshuri wumva ntabitotsi afite gufata igitabo iminota mike cyane aba ahise asinzira?

None kuki iyo tumaze kurya gusinzira bihita biza ako kanya?

Abantu bagira imyumvire itandukanye ku bijyanye no gusinzira bitewe no kuba babifiteho amakuru atandukanye bamwe babyumva nabi bitewe no kugira amakuru adahagije kubijyanye n’ubuzima niyo mpamvu uyu munsi umunsi.com twahisemo gukoresha inzobere mu buzima ndetse n’abahanga mu kwandika inkuru mu itangazamakuru kugira ngo dukore inkuru igaruka kuri imwe mu myumvire abantu bagira ku bijyanye n’ibitotsi bamwe bati gusinzira n’ingenzi abandi bati ni nde wishwe n’ibitotsi?

1.Buri wese akwiye kuryama amasaha Umunani.

Dushingiye kubyo abahanga mu bijyanye n’ubuzima , bavuga ko ntagihe cyagenwe ntarengwa umuntu akwiye kuryama, nubwo abantu benshi bakunze kuvuga ko gusinzira amasaha 8 aribyo bikwiriye gusa ubushakashatsi bwagaragaje ko burya igihe cyo kuryama giterwa n’imyaka umuntu afite.

Umwana ukivuka : Amasaha 14-17

Umwana uri munsi y’imyaka 10: amasaha 9-11

Ingimbi n’abangavu: Amasaha 8-10

Umuntu mukuru :Amasaha 7-8

Abahanga bemeza ko umuntu ashobora gutoza umubiri we amasaha ukwiye kuryama bakongeraho ko kuryama igihe gito bishobora kugira ingaruka zitari nziza k’ubuzima bwacu.

Abantu baryama amasaha ari munsi ya 6 bashobora kugira ibibazo bijyanye n’ubwonko, Cynthia La Jambe inzobere ku bijyanye n’ibitotsi mu kigo cya Pennsylvania yagize ati “Abantu benshi batekereza ko bimenyeje kubyuka kare gusa babikora ku kigera kitari kiza kubera ko ibi bishobora kugabanya imikorere y’umubiri “

Umwanzuro Cynthia La Jambe yatanze yavuze ko ntidukwiye kwirengagiza ingaruka zo kudasinzira bihagije Kandi gutoza umubiri kuryama gake si amahitamo meza .

2.Kuryama kumanywa byangiza ubuzima.

Hari abantu bumvako kuryama kumanywa bishobora kugira ingaruka zitari nziza k’ubuzima kubera ko iyo bigeze n’ijoro ubwonko bwacu burekura imisemburo nka Melatonin ifasha mu kugira ibitotsi iyo usinzira kumanywa uba usa nkuri kubeshya ubwonko yuko byageze n’ijoro ubundi nabwo bukarekura imisemburo,

iyi niyo mpamvu ituma uramutse ugiye ugahagarara ahantu hijimye cyane kabone naho byaba ari kumanywa uhita usinzira kubera ko igice cy’umubiri gishinzwe kwakira urumuri( photoreceptors) gitanga amakuru ku bwonko yuko bwije ubundi Melatonin zikaze ugahita usinzira.

Ni bura kumanywa umuntu akwiye kuryama iminota 20 yonyine iyo uyirengeje bigira ingaruka ku bwonko ariho bigera n’ijoro uti nabuze ibitotsi.

3.Inyamaswa zose zirasinzira.

Aha igisubizo ni oya ,kuba twebwe abantu dusinzira twibwira yuko n’izindi nyamaswa zose zisinzira,hari izisinzira igihe gito ,ikinini cyangwa ntizinaryame kuku zibona kuryama nkaho bitari amahitamo yazo ya mbere.

Twavuga nk’inyamaswa zo mu mazi ,ibitaruka ndetse n’udusimba duto nk’isazi ntiwakwemeza ko bisinziea kubera ko niba gusinzira Ari Igikorwa cy’ubwonko gihora kisubiramo kizengura Kandi gusinzira bikaba Atari ugutakaza ubwenge none twabwirwa ni iki niba ziba zisinziriye cyangwa ziruhutse?

Mu nyamaswa zigira urutirigongo zakoreweho ubushakashatsi kubijyanye n’ibitotsi 50 muri 60,000 basanze zidafite ibiranga inyamaswa zisinzira aha rero niho bahereye bavuga ko inyamaswa zose zidasinzira.

4.Kuryama igihe kinini buri gihe n’ibyiza .

Niko abenshi tubitekereza yewe abenshi tubifata nk’ukuri kubera ko turaryama tukaruhuka,umunaniro ugashiro,ubwonko bugatekereza neza gusa ibi bimeze nko kubona Gerenade isize Zahabu ishashagirana utazi ikiri imbere ko ari kibi ushobora kuva utumvise neza ibyo mvuze gusa ibyago byinshi byo kugira umubyibuho ukabije(obesity), umuvuduko w’amaraso, Diabetes n’izindi ndwara naha bituruka kwirirwa uryamye ntakindi kintu ukora.

5.Kuryama bidahagije birica

Ninde waba Uzi wishwe n’ibitotsi?

Abantu benshi kubyuka bikunze kutugora twumva ko ibitotsi byatwica gusa ubushakashatsi bwagaragaje ko ibitotsi ntibyakwica umuntu nubwo bishobora kugira ingaruka ku bwonko harimo nko gutuma ubwonko bunanirwa.

Dusoza kuryama n’ibyiza mu gihe tubikoze mu gihe nyacyo kandi kiboneye ntawishwe n’ibitotsi gusa dukwiye no kuruhuka bihagije.

Previous Story

Umucuruzi uzwi cyane yababajwe n’urupfu rw’umugore we rwatewe n’uburangare bw’abaganga

Next Story

Quincy Jones wanditse amateka mu muziki no muri Sinema yapfuye

Latest from Ubuzima

Go toTop