Mu buzima busanzwe bw’abantu bashakanye gutera akabariro biba nk’umuco wabo ndetse bakabyiyumvamo.Ese hari umubare ntarengwa w’inshuro batagomba kurenza ?
Â
Ubusanzwe abashakanye basabwa gutera akabariro inshuro zose bashaka kumanywa nijoro , mu gitondo cyangwa ikindi gihe.Gutera akabariro biri mu muco wabo nk’uko iyo bashakanye hari ibindi bintu batangira gukorera hamwe mu gihe nyamara buri wese yabikoraga ubwe.
Â
Mu gihe umwe mu bashakanye atabasha kunyurwa n’akabariro ku rwego rw’ubuzima bwe , nkuko abantu bose badafite inda zingana , aba bombi bagirwa inama yo gushyiraho umubare w’inshoro bagomba kujya batereraho akabariro ku munsi , … hagamijwe gushimisha umwe muri bo no kumufasha na cyane ko biba mu masezerano y’abashakanye.
Â
Ubushabitsi bwahujwe kuva muri 2016 kugeza muri 2018, bugaragaza ko hari abantu bamwe batera akabariro byibura inshuro 1 kugeza kuri 3 mu kwezi nk’uko Medical News Today babitangaza.
Â
Abandi banditsi bandika muri BMJ mu 2019, banditse ko “Umubare munini w’abashakanye batera akabariro inshuro 3 ku kwezi”. Iki kinyamakuru cyo gikomeza kivuga ko abantu batera akabariro cyane ari Abatagira abakunzi ( Single), abatandukanye n’abo babanaga (Divorced), cyangwa ababuze abo bashakanye ( Widowed).
Â
Iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru kigaragaza ko Umubare wo gutera akabariro ugenwa n’ubuzima abo bashakanye babayemo. Ugero ,
Â
1. Akazi: Ati :” Hari imyaka abashakanye bageramo imisemburo yabo ikaba iri hejuru bakaba bashobora gutera akabariro isaha n’isaha”.
Â
2. Ubuzima: Uwo mwashakanye ashobora kuba afite ikibazo cya’uburwayi mukaba mushobora no kumara ukwezi mutara tera akabariro cyangwa umwaka.
Â
3.Inshingano: Ibi nabyo bituma umwe muri mwe abura umwanya , ubwo uko amasaha agenda andi akaza ninako igikorwa cyo gutera akabariro kigenda kiburizwamo.
Â
Mu mwaka wa 2019 ubwo hadukaga icyorezo cya COVID-19 , iki kinyamakuru Medical News Today, kigaragaza ko umubare w’abasore n’inkuru basambana wagabanutse cyane , ariko mu bantu bakuru bari bafite gahunda yo kubana umubare urazamuka cyane.
Â
Ubushakashatsi bwakozwe muri 2022 , bwagaragaje ko Covid-19 yatumye haboneka umwanya wo gutera akabariro cyane kubashakanye , kubera ko bahoranaga.Ibi bigaragara uburyo , inshuro zo gutera akabariro zigenwa n’imibereho ya buri munsi.
Â
Ikinyamakuru BMJ.com , kivuga ko igikorwa cyo gutera akabariro gifite akamaro k’ubuzima bw’abantu harimo; Gutuma bagira ubuzima bwiza , kugira ibyishimo , Gutekereza neza, kugira ubudahangarwa , kutagira umunaniro , gutera neza k’umutima ,….
Â