Advertising

Photo/BSC

Ubushakashatsi: Abagore nibo bakenera igihe kinini cyo kuryama kurenza abagabo

16/04/2024 21:34

Abahanga bagaragaza ko abagore aribo baba bakeneye kuryama cyane kurenza abagabo bagatanga impamvu zijyanye n’imiterereze , inyuma ku mubiri ndetse n’ihindagurika ry’imisemburo.Muri iyi nkuru turarebera hamwe izindi mpamvu utari uzi.

Buri wese akenera igihe cyo kuryama nko kuruhuka ndetse kwita k’ubuzima bwe bitewe n’imirimo rimwe na rimwe aba yakoze cyangwa ibyo aba yanyuzemo.Muri uku kuruhuka nibwo umubiri ubasha gutuza kubera ko umunsi wose nyirabo aba yakoze cyane.

1.KU BIJYANYE N’UBUZIMA.

Umubiri w’umugore unyura mu bintu bitandukanye birimo ; Imihango , Gutwita , Kurera no gucura.Ibi byose bituma habaho imihindagurikire mu misemburo bishobora gutuma umugore akenera umwanya munini wo kuryama no kuruhuka.Mu gihe cy’imihango no gucura, umugore arabangamirwa akaba ataryama neza, bigatuma mu gihe bishize akenera umwanya munini wo kuryama.

2.UBWONKO.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubwonko bw’umugore bukora cyane kurenza ubw’umugabo bigendanye n’uko uwo mugore aba afite imirimo myinshi yo mu rugo, kwita kubana  no guhangayikira ubuzima bw’umugabo nkuko umugore aba ariwe mutima w’urugo.Ibi byose bibera mu bwonko bw’umugore  bituma akenera umwanya munini wo kuryama.

3.UMUJAGARARO.

Umugore niwe ugira umujagararo cyane ugereranyije n’abagabo.Uku kujagarara bituma akenera umwanya munini wo kuryama no kuruhuka.Umugore aba afite inshingano zo kwita ku bana no kumugabo, no gukurikirana izindi nshingano nk’uko twabigarutseho haraguru.Umugore akenera umwanya kugira ngo aruhuke.

4.INDWARA ZINYUMA KUMUBIRI.

Abagore bagira ibibazo by’uburwayi inuma , bagafatwa n’indwara zitandukanye, ibi bituma mu gihe bagiye kuryama baherayo.Abahanga bavuga ko imihindagurikire y’imisemburo nayo iba ikibazo ku buzima bwabo bugaragara inyuma.

5.KONSA.

Ubushakashatsi bugaragaza ko kubera konsa n’indi mihindagurikire y’imibonano mpuzabitsina yabo bituma bagira imitima itari hamwe gusa ubusanzwe bakabura umwanya wo kuryama ariko bagera mu buriri bagakenera umwanya uhagije baryamye.

Photo/BSC

Isoko: Sleepfoundation.com

Previous Story

Uko wabasha kurokora telefone yawe yaguye mu mazi

Next Story

NKORE IKI?: Naciye inyuma umukunzi wanjye bantera inda none yansabye kuyikuramo

Latest from Ubuzima

Inama kubantu bagorwa no gusabana

Ushobora gushaka kuganiriza umuntu ukabura aho uhera kuko kwisanzura ari ikintu cyakunaniye. Ushobora kandi kunanirwa kugaragariza umuntu amarangamutima akurimo kuko utajya ubasha gusabana. Ibi

Uko warwanya impumuro mbi mukanwa

Kunuka mu kanwa biterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye, harimo kutoza amenyo neza, uburwayi bwo mu kanwa bunyuranye, kunywa itabi, ifuke y’inzoga, imiti imwe n’imwe n’izindi

Menya uburyo bwiza wasabamo imbabazi

Gukosa ndetse no kutumvikana ni ibintu ikiremwamuntu cyagiye kubana nabyo kuva mu bakurambere muri muri Edeni, gusa icyiza ndetse cy’ingenzi ni ukumenya uburyo ki
Go toTop