Zari yamaze gukora ubukwe hamwe n’umukunzi we Shakib Lutaaya gusa ubukwe bwabaye mu ibanga rikomeye.
Nubwo kugeza ubu ntamafoto yabo yari yajya hanze, amakuru avuga ko Zari Hassani atigeze yambara ikanzu year [y’umweru], nk’uko abandi bageni bisanzwe bigenda.Amafoto yabo yahishwe gusa kugeza ubu amakuru avuga ko Zari yahisemo kwambara imyenda y’amabara ya zahabu , urunigi n’ikamba.
Mu muco wo muri Tanzania, abashakanye bamwe bashobora guhitamo kwambara imyambaro ifite amabara ya Zahabu aho kwambara imyeru, ndetse ngo guhitamo ibyo kwambara kwabo, bigaragaza ibyo bakunda cyangwa umuco wabo. Ibi kandi buhuzwa n’uko uhitamo ashobora kuba afite izindi mpamvu ze bwite.Abashakanye kandi baba bafite inshingano zo guhitamo amabara aragaragaza urukundo rwabo bafitanye.
DORE IMPAMVU BAMWE BAHITAMO KWAMBARA AMABARA YA ZAHABU
1.Umuco: Burya bamwe bahitamo kwambara ibara rya Zahubu ku munsi wabo w’ubukwe , kubera gushaka kubaha umuco.Iyi mpamvu , ishimangira gushaka gutera imbere, ubutunzi ndetse n’amahirwe.Abashaka bashobora kwambara imyambaro ifite ibara rya Zahubu kugira ngo basabe umugisha ubukwe bwabo bugende neza.
2.Imyambarire Gakondo: Birashobokako Bambara imyenda ifite ibara rya Zahabu kubera ko ariko gakundo yabo imeze.Mu muco wabo niko Bambara.
3.Ibyifuzo bwite: Bishobora kuba ibyifuzo byabo kwambara uko bashaka bityo bagahitamo kwambara imyambaro isa na Zahabu.Ibi bishobora guterwa n’imiterere y’uruhu rw’urayambara , cyangwa insanganyamatsiko y’ubukwe bwabo muri rusange.Guhitamo Zahabu kandi bishobora gushushanya imiterere y’urukundo n’isezeranyo ryo kwiyemeza kubana hagati yabo.
4.Idini: Bishobora gukomoka ku idini nk’uko Ikinyamakuru Nairobi news kibitangaza.Kwambara ibara rya Zahabu bishobora kuba umugenzo w’idini runaka.
Kuba hari abandi b’ibyamamare bagaragaye bambaye uko mu bukwe bwabo, bishobora no gutuma abandi nabo babigana bityo bikaba nta gisobanuro kindi bifite kirenze kukuba biganye ibyo babonye kubandi bantu bamamaye.