Umukobwa w’uburanga Miss Mutesi Jolly, akomeje kwerekana ko ikamba yarihawe arikwiye.
Miss Mutesi Jolly yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016.Ni umukobwa ukuri muto dore ko yavutse tariki 16 Ugushyingo mu 1996.Miss Mutesi Jolly yavukiye mu Gihugu cya Uganda , ahiga amashuri abanza , ndetse n’ay’inshuke niho yayize.
Urubuga rwa Wikipedia, rugaragaza ko uyu mukobwa yize umwaka wa Gatandatu mu Rwanda mu ishuri rya Remera Academy I.Miss Mutesi Jolly , ubwiza bwe n’ubuhanga bwe byatangiye kwigaragaza kuva mu myaka ye ya mbere , aho yagiye ahagararira u Rwanda mu marushanwa y’Ubwiza no mu bindi bitandukanye imbere mu gihugu no hanze yacyo by’umwihariko nyuma yo gutorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda.
Ubwo yanyuzaga amafoto ku mbuga nkoranyambaga , mu minsi ibiri ishize uhereye ubwo twakoraga iyi nkuru , Miss Mutesi Jolly, yagize ati:” Posing like trophy in a style with @houseofcb”.
Nyuma y’aho kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukwakira 2023, nabwo yongeye gushyira hanze amafoto agaragaza ko uburanga bwe ndetse no kwifotoza atabishakisha kure.
Ubusanzwe Jolly Mutesi, kuva yaba Miss Rwanda muri 2016, yagiye yumvikana mumvugo zitera imbaraga urungano ndetse akanagaruka cyane ku gukukunda igihugu asaba urubyiruko kwigira no kwihesha agaciro.