SIDA ntipimishwa ijisho Umugore urwaye SIDA yagiriye inama abantu kujya kwipimisha kuko ngo nawe umurebye ubona ntayo arwaye

17/01/2024 11:20

Uyu mugore wo mu gihugu cya Kenya witwa Cleopatra Wanjiku yavuze ko arwaye SIDA Kandi ko umurebye wabona ntayo arwaye aboneraho gukungurira abantu benshi kujya kwipimisha kuko SIDA idapimishwa ijisho.

 

Mu mafoto akurikiwe n’ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, uyu mugore nibwo yagiriye inama abantu ko bakwiye kujya kwipimisha bakareba neza Niba nta SIDA barwaye.

 

Yavuze ko ushobora kuba utarakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, ariko yavuze ko ubwo ataribwo buryo bwonyine SIDA yanduramo, yavuze ko no mu gutizanya ibyuma bikata nabyo bishobora gutuma wandura SIDA bityo ko biri wese akwiye kujya kwipimisha kugira ngo arebe uko ahagaze.

Mu magambo ye yagize ati:” Nubwo ucyeka ko nta HIV ufite, uburyo bwiza bwo guhagarika gucyeka ni ukujya kwipimisha. Jya kwipimisha uyu munsi umenye neza Koko uko ubuzima bwawe buhagaze.”

 

Uyu mugore yavuze ko kuba yaravukanye ubwandu, byamutwaye igihe kinini kugira ngo yiyakire. Ubwiza bwuyu mugore bukomeje kuvugisha benshi ndetse nkuko abivuga umubonye ntiwacyeka ko arwaye.

SIDA ntipimishwa ijisho!!!!!!Source: TUKO.co.ke

Advertising

Previous Story

Nagurishije imitwe y’abantu 10 gusa ! Abashinzwe umutekano bataye muri yombi abantu bagurisha ibice by’umubiri w’abantu

Next Story

Ubuhinde : Abaganga barashinjwa urupfu rw’umwana w’umuhungu wari umaze imyaka 6 muri Koma

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop