Abahanzi Nyarwanda babiri Butera Knowless na Yverry bashyize hanze amashusho y’indirimbo Njyenyine ikubiyemo amagambo y’urukundo.
Muri iyi ndirimbo umuhanzikazi Knowless agaragaza ko kuva yagera mu rukundo rw’uwo bari kumwe aba yumva ntahandi yajya ndetse akagaragaza ko urukundo rw’abantu bakundana ruhoza mu mitima yabo bombi.Uyu muhanzikazi aririmba agira ati:” Ubu nsigaye nitetesha ngasinzira nk’umwana [….]”.
Aba bahanzi bombi , bamaze igihe muri muzika Nyarwanda ndetse bafite indirimbo abafana babo bakunda.Kuri ubu bahuje imbaraga, bashyira hanze indirimbo ‘Njyenyine’ twifuje ko nawewafata umwanya ukayireba neza wayikunda ugasangiza inshuti zawe iyi nkuru kugira ngo urukundo rukomeze kugera kure.