Nyuma y’abarimo Kecapu wakoze YouTube channel ye bwite , na Ndimbati yamaze kuyikora.
Ndimbati ni umwe mu bagabo bubatse izina rikomeye muri Cinema Nyarwanda ndetse akundwa n’ingeri zose kandi aracyaryubaka.Uyu Ndimbati igikundiro cye cyaje gukomwa mu nkokora ubwo yafungwaga nyamara afunguwe arongera ahabwa umwanya muri Filime ya Papa Sava, benshi bibagirwa ko yigeze no gufungwa.
Mu gihe rero asa n’umaze kunyura abakunzi be , Ndimbati yifuje kujya abaganiriza k’ubuzima bwe , kubyamamare no kuyandi makuru nk’uko nyirubwite yabyivugiye.
Ndimbati, yagize ati:” Nanjye ninjiye kumihanda ngo niko bavuga ngo ni kumihanda, ariko njye Narinsanzwe nyigendamo ariko none ubu nyinjiyemo kumugaragaro. Uyu munsi rero , kuri iyi tariki nanjye noneho ninjiye muri Channel. Murajya mumbona kuri channel yitwa Ndimbati TV.
Murajya mumbona rero ndaje , ndajya mbaha ibiganiro , nzabaganiriza k’ubuzima bwanjye , nzabaganiriza kubyamamare, tuzaganira nababandi bose mwajyaga mwifuza kubona , rwose Ndimbati naramuka ababatumiriye ntabwo muzababura. Ahubwo muri comment nagira ngo mushyireho ikintu mwifuza kuri Ndimbati”.
Ugiye kuri iyi Channel urabona ko Ndimbati TV ifite ibihumbi 120 by’abayikurikira bivuze ko atigeze atangira bushya [ Ibanga ] , niwe urizi.