Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi Nteko Rusange yagaragaje ko u Rwanfa rwatanze ubusabe bwo kwakira Grand Prix ya Formula One.
Yagize ati:”Nishimiye gutangaza kumugaragaro ko u Rwanda ruri gusaba kugarura isiganwa ridasanzwe ku Mugabane wa Afurika binyuze mu kwakira Grand Prix ya Formula One . Ndashimira Stefano Dominicale n’ikipe yose ya Formula One ku nzira nziza ibiganiro byacu birimo kugeza ubu”.
Perezida Paul Kagame kandi yavuze ko Abanyarwanda banyuzwe no kwakira iyi nama y’Inteko Rusange ya FIA n’ibirori byo gutanga ibihembo ku bakinnyi b’indashyigikirwa mu gutwara imodoka ku Isi.
Yagize ati:”Ndashimira FIA iyobowe na Mohammed guhitamo Igihugu cyacu nk’aho kwakirira iyi nama mu gihe mwizihiza isabukuru y’imyaka 120. Twishimiye no kwakira ibirori byo gutanga ibihembo ku bakinnyi b’indashyikirwa mu gusiganwa mu modoka ku Isi”.
U Rwanda ruramutse ruhawe kwakira iri siganwa rwaba rubaye Igihugu cya Kabiri muri Afurika cyakiriye iri rushanwa nyuma ya Afurika y’Epfo mu myaka 30 ishize kuko ryahabereye mu 1993.
U Rwanda rwemerewe kwakira iri siganwa ntabwo byaba mbere ya 2028 kuko kugeza muri 2027 Imijyi izakira iri rushanwa yamaze kumenyekana.