Igihugu cy’u Rwanda cyasabye Ambasaderi w’u Bwongereza ibisobanuro kubera amagambo aherutse gutangazwa na Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Afurika, Lord Collins, ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, tariki 26 Gashyantare 2025.
Minisitiri Collins yabajijwe iby’igitero abarwanyi ba ADF bagabye ku rusengero muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), asubiza ko ubwo yahuraga na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yahakanye ibyo birego.
Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda rigaragaza ko ibyatangajwe na Lord Collins ari ibinyoma biteye inkeke, kandi ko bigamije gusebya u Rwanda.
U Rwanda rwamenyesheje Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda ko abo ba Minisitiri bombi mu biganiro bagiranye ubwo baheruka guhurira mu nama i Geneva mu Busuwisi, batigeze bavuga kuri ADF.
Ngo ni n’ibinyoma bisebya u Rwanda, kuvuga ko hari imikoranire yaba iri hagati y’uwo mutwe w’iterabwoba wa ADF ukomoka muri Uganda ufitanye ubufatanye na ISIS/Daesh, dore ko n’aho uherereye ari mu bilometero amagana uvuye ku mupaka w’u Rwanda. U Rwanda kandi rugaragaza ko ntaho ruhuriye n’abo barwanyi, kuko rurwanya abandi basa na bo i Cabo Delgado muri Mozambique.
U Rwanda rusanga ari ikibazo gikomeye kubona Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Afurika atangaza amakuru nk’ayo ayobya, asebya u Rwanda, ndetse agatiza umurindi ibibazo by’amacakubiri n’umutekano muke bimaze iminsi muri DRC.
Nubwo Minisitiri Collins yoherereje ubutumwa Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yemera ko yakoze amakosa, akaba ndetse ateganya kwandikira abo yabwiye ayo magambo kugira ngo bakosore amakuru babitse, u Rwanda rusanga ibyo bidahagije, bitewe n’uburemere bw’ayo makuru yatangajwe atari yo. U Rwanda rwasabye Guverinoma y’u Bwongereza gukosora iyo mvugo mu ruhame, kandi igasaba imbabazi.
Inkuru ya Kigali Today