Advertising

U Bwongereza bugiye guhagarika imfashanyo bwahaga u Rwanda kubera amakuru make

02/26/25 10:1 AM
1 min read

Kutagira amakuru no kwirengagiza umuzi w’igitera intambara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigiye gutuma iki Gihugu gihagarika infashanyo y’amafaranga cyahaga u Rwanda gihagarike ubucuruzi n’ubutembera cyagiriraga mu Rwanda.

Kuri uyu wa 25 Gashyantare 2025 nibwo Ubwami bw’u Bwongereza bwatangaje ko bugiye guhagarika imfashanyo bwageneraga u Rwanda ngo kugeza igihe ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo bizahererwa umurongo.

Ni mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Ububanyi na Mahanga n’Umuryango wa Commonwealth. Muri iri tangazo , bavuze ko u Bwongereza buragabanya ibikorwa by’ubucuruzi bwakoreraga mu Rwanda ndetse bakagabanya no kwitabira ibikorwa byategurwaga n’u Rwanda.

U Bwingereza buvuga ko butemera impamvu y’u Rwanda yo gushaka gukemura ibibazo binyuze mu ntambara nyamara u Rwanda rukagaragaza ko icyo rwakoze ari ukurinda ubusugire bw’Igihugu cyabwo n’abaturage bacyo nka kimwe mu bihugu bifite amateka mabi yatewe n’abakoze n’abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza , yaherukaga guhura na Tshisekedi na Paul Kagame w’u Rwanda.

U Rwanda rusubiramo kenshi ko rudateze kwemera ko ubusugire bw’Igihugu cyarwo buvogerwa ndetse bikaba byaragaragajwe ubwo M23 hagangana na FARDC n’abo bafatanya ubwo barasaga mu Rwanda bagamije gushyira mu bikorwa imigambi yatangajwe na Tshisekedi wa Congo.

M23 kugeza ubu niyo iyobora Umujyi wa Goma n’Umujyi wa Bukavu bikaba bishyira igitutu kuri Leta ya Kinshasa igashaka abanywanyi baharabika u Rwanda barushinja kuba ari rwo ruri ku butaka bwayo nyamara M23 ikagaragaza ko igizwe n’Abanyekongo baharanira uburenganzira bwa benewabo bicwa Isi irebera.

Go toTop