Advertising

Samiah Suluhu Hassan yahaye inama Diamond Platnumz na Harmonize

26/05/2024 15:54

Umukuru w’Igihugu cya Tanzania Perezida Samiah Suluhu Hassan yagize icyo avuga kuri Diamond utarabonetse mu gitaramo cya Harmonize cyabaye ku wa 25 Gicurasi.

Ibi yabitangaje ubwo yagarukaga ku gitaramo cya Harmonize cyo kumurika Album cyabaye kuri uyu wa 25 Gicurasi , mu ijambo yafatiye ahitwa Milimani mu Mujyi wa Dar Es Salaam.Samiah yahamije ko kutumvikana bisubiza inyuma ubwiza bw’imyidagaduro ya Tanzania.

Yavuze ko abahanzi bari bakwiriye gukorera hamwe kugira ngo babashe kwihaza no kunezeza abafana babo.Yagize ati:”Abahanzi mu ngeri zose no mu mikino yose, ku bwanjye nabwira ko muba muri kubaka ejo hazaza hanyuma, rero ndabasaba gukorana n’inzego zitandukanye mukomeze kubaka ejo hazaza”.Suhulu yahamije inzangano ntaho zabageza.

Yavuze ko kandi indirimbo za Harmonize zimunyura aherako akomeza kubasaba kwirinda ibibatandukanya. Byari byavuzwe ko Diamond Platnumz na Zuchu bazitabira ariko byarangiye batagiye mu gitaramo.

Iki gitaramo cyitabiriwe na Ali Kiba nawe ufite byinshi atumvikanaho na Diamond Platnumz na cyane ko Diamond Platnumz yinjiye muri muzika yamamara asangamo Alikiba wari ukunzwe.

Previous Story

Clapton Kibonge yahaye umugore we impano y’imodoka

Next Story

U Bwongereza ! Bruce Melodie na Element batanze ibyishimo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop