U Buhinde: Umugabo yakatiwe burundu nyuma yo kubaga umugore we ashaka ko abyara umuhungu

28/05/2024 20:25

Umugabo w’umuhinde w’imyaka 38 yakatiwe igifungo cya burundu  nyuma yo gukoresha icyuma bakoresha mu gushaka ubwatsi [nanjoro] abaga umugore  we  utwite inda y’amezi 8 kugira ngo arebe niba agiye kubyara umuhungu cyangwa umukobwa.

Panna Lal, utuye mu gace ka Badaun muri Uttah Pradesh, yakoreye iki gikorwa giteye isoni  cya kinyamaswa umugore we, Anita Devi, muri nzeri 2020.

Aba bombi bari bamaze imyaka 25 bashakanye kandi bafitanye abakobwa batanu.

Icyakora, aba bombi ngo bakundaga kurwana kenshi kubera ko Panna Lal yashakaga ko uyu mugore we yibaruka umuhungu.

Umuryango  wa Anita wari uzi amakimbirane yabo kandi bageragezaga gusaba Panna Lal kureka imirwano ariko avuga ko azatandukana na Anita agashaka undi mugore umubyariria umuhungu.

Ku munsi  ibi byabereyeho aba bombi bongeye kurwana barigupfa igitsina cy’umwana utaravuka.

Panna Lal yahise afata uyu mugore we amuzirikisha imigozi arangije amusatura inda akoreshsje kiriya cyuma.

Madamu Anita yarokotse icyo gitero ariko umwana yaje gupfa.

Polisi yavuze ko nyuma abaganga bamenyesheje umuryango wa Anita ko uyu mwana wapfiriye mu nda yari umuhungu.

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo uyu  mugabo yakatiwe igifungo cya burundu mu buhinde kubera iki gikorwa cya kinyamaswa.

Hagati aho, Anita yishimiye icyemezo cy’urukiko, avuga ko amaherezo yabonye ubutabera  nyuma yo  gutegereza imyaka ine.

Yabiwye PTI ko akomeje kuba mu nzu yabanagamo n’uyu mugabo mu gace ka Nekpur aho aturanye n’ababyeyi be.

Advertising

Previous Story

Umupadiri arashinjwa kuruma umugore amuhora kumutesha umutwe

Next Story

KENYA: Abagabo barwaniye umugore birangira umwe yishe mugenzi we

Latest from HANZE

Go toTop