Advertising

KENYA: Abagabo barwaniye umugore birangira umwe yishe mugenzi we

28/05/2024 20:31

Polisi yo muri Kenya iri gushakisha umugabo ukekwaho icyaha cyo gutera mugenzi we icyuma mu bushyamirane  bikekwaho ko bwaturutse  ku kuba aba bombi bapfuye umugore bakundaga.

Abayobozi b’ahitwa kismu muri Kenya ahabereye aya mahano, bavuga ko ibyabaye byabereye mu mudugudu wa kochogo uherereye mu gace ka Nyando.

Uyu nyakwigendera uzwi ku izina rya Otieno gusa , yitabye imana nyuma gato yo kujyanwa mu bitaro.

Umuyobozi w’agace , Alfred Ondola yagize ati: “uyu mugabo w’imyaka 24 yajyanywe mu bitaro bya Jaramogi Oginga Odinga Teaching and Referral Hospital (JOOTRH) ari naho yapfiriye.

Yavuze ko bombi barwanye bikomeye bapfuye umugore.

Ondola yongeyeho ati: “ Uwateje imirwano yahise akuramo icyuma atera nyakwigendera mu nda”.

Ukekwaho icyaha, wamenyekanye , yahunze asiga mugenzi we aryamye mu kidendezi cy’amaraso.

Polisi ikomeje gushaka ukekwaho icyaha.

Previous Story

U Buhinde: Umugabo yakatiwe burundu nyuma yo kubaga umugore we ashaka ko abyara umuhungu

Next Story

Uko byagenze ngo Seif na Savio babure akazi muri Kenya

Latest from HANZE

Go toTop