Tiwa Savage wamamaye muri muzika yamennye ibanga amaranye imyaka myinshi

16/11/2023 10:40

Ishusho ya muzika muri Afrobeat , Tiwa Savage yafashe amashusho yatambukijwe kuri Billboard agaragaza ibintu 5 benshi batamuziho.

 

Icyamamare mu ndirimbo ‘Some Body ‘s Son’ Tiwa Savage, yatagiye avuga uburyo yanga inkweto za High Heels [ Inkweto za shinga ] , avuga ko akunda kuzambara mbere y’igitaramo.Tiwa Savage yavuze ko we akunda kuririmba yambaye inkweto zo mu bwoko bwa Nickers cyangwa ibirenge.

 

Tiwa Savage kandi yahishuye ko ikintu akunda cyane nk’ifunguro ari umugati, ndetse yemera ko amwe mu mashusho acishwa kuri Instagram ye ariwe uba wayagizemo uruhare.

 

Tiwa Savage yahishuye ko adakunda kuba kukarubanda aho abantu bamubona by’umwihariko mu gihe atarimo kuririmba cyangwa gukora ibiganiro.

 

Uyu muhanzikazi yahishuye ko iyo atari muri muzika aba ari murugo iwe arimo kureba Filime.

 

Yagize ati:” Muraho neza, uyu ni Tiwa Savage , ibi ni bimwe mu bintu 5 ushobora kuba utari unziho.

 

“Nanga inkweto ndende , nkunda kuririmba nambaye ibirenge.

“Amafunguro nkunda ni umugati

“Akenshi sinjye ukoresha imbuga nkoranyambaga zanjye

“Mbanabihiwe iyo ntari kuri Stage cyangwa ntari gukora ibiganiro.
Mbandi murugo ndimo kureba Filime.

“Filime ndimo gukunda muri iyi minsi ni ‘Downtown Abbey’.

“Ibyo ni bimwe mu byo mutari munziho”.

https://www.instagram.com/reel/Cze3OvSLD94/?utm_source=ig_embed&ig_rid=f76e11dc-7902-4ddb-bdb2-fa805d0bbc4a&ig_mid=324838B0-FC9C-4541-B5C8-8C0A22E40E93

Advertising

Previous Story

TUGANIRE ! Byari bikwiye ko umunyempano nka Samusure asaba ubufasha ?

Next Story

Dore ibintu 4 bishobora gutuma umukobwa arira

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop