Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Antoine Felix Tshisekedi yihanganishije imiryango yaburiye ababo n’abakomerekeye mu gitero cy’ubwiyahuzi cyatewe ubwo AFC/M23 yari munama n’abaturage i Bukavu.
Felix Tshisekedi yavuze ko ari igitero cy’ubwiyahuzi cyakozwe n’ingabo z’Amahanga ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu buryo butemewe n’amategeko.
Ibiro bya Perezida wa Congo byanditse ati:”Perezida wa Congo, ababajwe cyane n’urupfu rwabayeho nyuma y’iturika ryabaye kandi yafatanyije mu kababaro n’imiryango yabo. Bikaba byabaye kuri uyu wa Kane kuri Place de l’independence i Bukavu muri Kivu y’Epfo”.
Ati:”Perezida Felix Tshisekedi arabishyira ku ngabo z’Amahanga ziri mu Gihugu mu buryo butemewe n’amategeko”.
Mu butumwa bwe ntabwo yigeze asobanura izo ngabo yashinje kugaba icyo gitero.