TOP 5 : Abahanzikazi b’ibihe byose mu Karere ka Rubavu mu mboni ya Holly Gigi

30/10/2023 12:03

Holly Gigi umukobwa umaze kubaka izina muri Twerk no muri muzika , twaganiriye atubwira bamwe mu bahanzi 5 b’igitsina gore abona bashoboye ndetse bagize uruhare muri muzika y’Iburasirazuba by’umwihariko iyo mu Karere ka Rubavu.

 

Ubwo twaganiraga n’umunyamakuru wa RBA Big Shema, yavuze ko nta muhanzi uzima ngo na cyane ko isaha n’Isaha yagarukana igihangano gishya.Muri iki kiganiro twagiranye, uyu munyamakuru yashimangiye ko abahanzi barimo ‘Basul , Sego n’abandi bacecetse ariko bashobora kugaruka.

 

Ibi nibyo Holly Gigi yagarutseho ubwo twamubazaga abahanzikazi 5 afata nk’abagize uruhare muri muzika y’aka Karere ndetse yemera ko bashobora kugaruka isaha n’isaha n’Isaha.

 

URUTONDE RW’ABAHANZIKAZI BAMBERE MURI RUBAVU MU MBONYI YA HOLLY GIGI.

1. Holly Gigi: Mu gutebya cyane , Holly Gigi yihereyeho avuga ko mu bahanzikazi bakoze neza umuziki kandi bagihatana ari ku mwanya wa Mbere.Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze iyo yise mama, yatangaje ko yiyumvamo icyizere cy’uko ariwe uhagarariye bagenzi be.

 

https://youtu.be/BEY6vo0Z_6E?si=yCPCGXOLiwXQRIe7

 

2. Lil Dunk : Lil Dunk , ni umuhanzikazi ukora ijyana ya Hip Hop wayikoze kuva kera. Uyu muhanzikazi, amaze igihe kitari gito akora umuziki gusa yaje gucishamo agahe asa n’utuje kubera ubuzima no gushaka imibereho nk’uko byumvikana mu ndirimbo ye twabasangije aho hasi.

 

3. Igena Marry [ Igena Love ] : Igena Marry waje kwitwa Igena umaze agahe gato asinye muri Lebal ya NIKHAN , ni umwe mu bakobwa bazwiho kugira urukundo rw’umuziki ndetse akagira impano.Mu mboni ya Holly Gigi, Marry Love ni umwe mu bahanzikazi bafatiye runini muzika.

 

4. Nounou Collache : Nunyura kuri YouTube Channel ya Nounou Collache urasangaho indirimbo imwe yise ‘Akajambo’ indirimbo imaze imyaka 5. Iyi ndirimbo yakurikiye iyitwa ‘Touch My Body’ nayo imaze imyaka 6.

 

Mu mboni ya Holly Gigi ngo , Nounou Collache ni umwe mu bahanzikazi batangaga icyizere muri muzika.

 

5.Orthance : Orthance ni umwe mu bahanzikazi bakorera umuziki mu Ntara y’Iburengerazuba .Ni umuhanzi ukunda umuziki ku rwego rwo hejuru. Holly Gigi yemeza ko Orthance ashyigikiwe yakora umuziki mwiza kandi akazamura urwego rwe.

 

Orthance aheruka indirimbo yise Malaika niyo yise Mutima yafatanyije na Pacifica

 

Umuziki Nyarwanda ugaburirwa n’uwo mu Burengerazuba byumwihariko mu Karere ka Rubavu uretse ko bagiye bacika intege bamwe bakava muri muzika.

 

Holly Gigi yemeza ko umuziki wo mu Karere ka Rubavu kubakobwa wagiye wangizwa n’ubushobozi buke ndetse n’icyorezo cya Covid – 19.

Advertising

Previous Story

Paula yavuze kubyo kuba atwite nyuma y’aho umukunzi we Marioo avugiye ko azamukwa Miliyoni 100

Next Story

Lupita Nyong’o yasimbuje ipusi umukunzi we Masekela baherutse gutandukana

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop