Advertising

Tom Close yasubitse igitaramo cyo guca agasuzuguro ka Terms

03/11/25 16:1 PM
1 min read

Muyombo Thomas yatangaje ko yasubitse igitaramo yari yateguye cyo guca agasuzuguro ka Terms , Umukobwa wasubitse igitaramo yari gukorera muri BK Arena akagisubika ashinja u Rwanda ibinyoma.Tom Close yagaragaje ko adateze kugisubukura.

Uyu muhanzi yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gusubika iki gitaramo cyari cyafashwe nk’icyo guca agasuzuguro nk’uko nawe yari yabitangaje na mbere hose ndetse agashyigikirwa n’inzego zitandukanye z’Abanyarwanda.

Tom Close usanzwe ari umuganga yagize ati:”Gusubika iki gitaramo ni impamvu z’igihe cyabaye gito. Ubwo ndavuga igihe cyo kwitegura. Cyasubitswe ubu , gusa birashoboka ko nta yindi gahunda yo ku gisubukura”.

Yagaragaje ko agisubitse nyamara yari yarakoze imyiteguro yo kugikora.Ati:”Imyiteguro myinshi yari yarakozwe”.

Tom Close usanzwe afite izina rinini muri muzika Nyarwanda, yari amaze igihe yarihariye imbuga nkoranyambaga zitanduakanye avuga ko agiye guca agasuzuguro ka Terms wagendeye ku binyoma.

Mu bazwi beretse Tom ko bamuriha hafi harimo n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine na Minisitiri w’Umuco n’Urubyiruko no guteza imbere Ubuhanzi Dr Utumatwishima wamubwiye ko bazafatanya.

Ubwo yatangazaga iki gitaramo Tom yagize ati:”Abumva twaca agasuzuguro tukikorera igitaramo kigizwe n’abahanzi b’Abanyarwanda muri BK Arena kuri iyi tariki mu bigaragaze muri Comment”.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop