Uyu muhanzikazi yavuze ko kandi umukobwa akwiriye no kuba afite amafaranga ye bwite , kugira ngo abashe kwikorera ibyo akeneye agaragaza ko mu gihe umusore yaba afite amafaranga nawe byaba byiza kurenza gushakana n’umusore utagira icyo akumarira mu bijyanye no gukemura ibibazo byawe.
Tiwa Savage, watsindiye ibihembo bitandukanye yibukije ko atigeze asaba umuntu uwariwe wese gukurikira amafaranga k’umusore , ahubwo ko yasabye gushishoza ndetse bakagira n’amafaranga yabo ubwabo aho gutega amaboko k’umusore ushobora ku kwanga isaha n’isaha.
Mu magambo ye yagize ati:” Yaba afite amafaranga yaba atayafite, azakwanga uko byagenda kose.Rero icyiza ni uko washaka uko witeza imbere wowe ubwawe.Amafaranga y’umusore rero ni ingenzi akwiriye kuribwa gake gake.
Ijambo Runs, ni igihe umuntu akunda mugenzi we agamije kumukuraho amafaranga byonyine.Tiwa Sage ni umuhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo nka Wahala n’izindi zitandukanye.