Friday, December 1
Shadow

Miss Umutoniwase Linda witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

Umutoniwase Linda witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

Umutoniwase Linda wambitswe ikamba ry’igisonga cya Kabiri muri Miss Rwanda 2017, basezeranye na Apôtre Daniel Ruhinda , umuashumba w’Itorero Church Of Life Rwanda biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.

Buri wese muri bo, yanyuze imbere y’uwabasezeranyaga asoma inyandiko y’amasezerano y’urukundo k’uwo yihebeye , mu muhango wabereye mu Murenge wa Kagarama ho mu Mujyi wa Kigali.

Urukundo rwabo rumaze imyaka 5 ndetse Umutoniwase Linda, yavuzwe cyane mu itangazamkuru ubwo yari murakoze Miss Rwanda ya 2017 , aza no guhabwa ikamba rya Miss Igisonga cya Kabiri. Muri icyo gihe , uwegukanya ikamba ni Miss Elsa Iradukunda nawe witegura kurushinga na Prince Kid, wahoze ategura iri rushanwa.

Dan Ruhinda, wasezeranye na Umutoniwase Linda, asanzwe ari umushumba w’Itorero ryitwa Church Of Life Rwanda. Biteganyijwe ko tariki 25 Dan Ruhinda azasaba anakwe , maze Tariki 26 Kanama 2023, bakore ubukwe.

Share via
Copy link
Powered by Social Snap