Tiwa Savage yavuze uko ajya afuhira Simi n’umugabo we

17/04/2024 13:20

Umuhanzi Tiwa Savage wo muri Nigeria , yeruye avuga ko ajya afuhira Simi n’umugabo we Adekunle Gold.

Tiwa wamamaye mu njyana ya Afrobeat akaba ari mu rugendo rukomeye rwo kwamamaza Filime ye yise ‘Water and Garri’ izasohoka vuba igaca kuri Amazon Prime Video , yatangaje ko urukundo rwa bagenzi be ; Simi na Adekunle Gold rujya rutuma yicuza impamvu ari wenyine nta mukunzi agira [Single].

N’ubwo yatangaje ibi , Tiwa Savage na Simi baherutse guhurira mu ndirimbo ‘Men are Crazy’.Tiwa Savage yemeje ko ubwo we na SIMI bari bari mu mushinga w’indirimbo ‘Men are Crazy’ ngo umugabo we Adekunle Gold , yakomezaga ahamagara Simi buri mwanya bikamutera gufuha no kugira ishyari.

Savage, avuga ko uku kwitanaho, byatumye atekereza ko wagira ngo urukundo rwabo bombi rutangiye ejo nyamara bamaranye imyaka.Ibi ngo byatumye yongera kubaza Simi igihe we n’umugabo we bamaranye.

Ati:”Ubwo twari turi kuri Set, byansabye kongera kubaza Simi igihe we na Adekunle bahuriye.Kubera ko AG yahoraga amuhamagara amubaza uko ameze.Yamuhamagaraga nk’inshuro 10 mu minota 10.Urukundo rwabo ruracyaka wagirango bahuye ejo.Ubuzima bwo kuba njyenyine buraryana”.

Simi n’umugabo we

Advertising

Previous Story

Abafana basabiye Zuchu imbabazi kuri Diamond Platnumz ngo yemere kumugira umugore

Next Story

Abakinnyi babiri ba Police bigumuye bashobora kwirukanwa

Latest from Imyidagaduro

Go toTop