Abafana basabiye Zuchu imbabazi kuri Diamond Platnumz ngo yemere kumugira umugore

17/04/2024 12:28

Ubwo Zuchu na Diamond Platnumz bari mu gitaramo ahitwa Pangani, bakajya ku rubyiniro bombi, Zuchu yongeye kugaragaza urukundo akunda Diamond maze amubaza niba azamurongora cyangwa niba ari ukumukoresha gusa.

Zuchu yagize ati:”Urankunda cyangwa uzakomeza unkoreshe gusa”.Ku munsi wo ku wa Kabiri , abahanzi batandukanye bahuriye ahitwa Tanga , mu Karere ka Pangani muri Tanzania , mu gitaramo cya Mwengi Vigil.Muri iki gitaramo , abahanzi bafashe umwanya bataramana n’abafana babo karahava gusa ‘Stage’ yakuruye impaka nyinshi ni Stage ya Zuchu na Diamond Platnumz batunguye abantu ubwo bari bari kuririmba indirimbo ‘Mtasubiri Sana’.

Ni indirimbo isa naho irimo ibiganiro by’abantu babiri bakundana.Diamond na Zuchu byagiye bivugwa ko bakundana bagendeye muri uwo mujyo maze Zuchu ahita abaza Diamond Platnumz [Boss we muri WCB], niba amukunda cyangwa niba azakomeza kumukoresha gusa.Uwo mwanya Diamond Platnumz , nawe yahise aririmba abaza abafana niba koko Zuchu yamuhereza abana.

Zuchu yagize ati:”Urankunda ? Uzangira umugore ryari ?  Cyangwa urimo kunkoresha gusa ?. Iki kibazo cya Zuchu benshi bacyise ikibazo cyuzuyemo ubwenge nk’umwana uri kwisabira ibyo kurya.Diamond ntabwo yacyitayeho gusa abafana bagize bati:”Marry her, Marry her ,..” Bishatse kuvuga ngo “Mushake, Mushake”.Ubwo Zuchu yavaga ku rubyiniro yahaye abafana amafaranga abashimira ko bari bamaze kumufasha mu rugamba rwo gukomeza gushotora Diamond Platnumz.

Advertising

Previous Story

Imbere y’abafana Zuchu yabajije Diamond Platnumz niba azamurongora undi arabyanga

Next Story

Tiwa Savage yavuze uko ajya afuhira Simi n’umugabo we

Latest from Imyidagaduro

Go toTop