Advertising

Abakinnyi babiri ba Police bigumuye bashobora kwirukanwa

17/04/2024 13:39

Abakinnyi babiri b’Abagande ; Ndahhiro Derrick na Moses Sseruyidde bashobora kwirukanwa n’iyi kipe bazize gusubira iwabo nta ruhushya bahawe nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru Isimbi.Aba bakinnyi bombi amakuru avuga ko batishimye bitewe n’uburyo bw’imikinishirize.

Uwitwa Moses Sseruyidde we ngo yasize abwiye bagenzi be ko atazagaruka kubera ko ngo atakomeza kurya amafaranga y’ikipe adakina.Mugenzi we Ndahhiro Derrick , ngo yashwanye n’umutoza wa Police FC Mashami Vincent nyuma yo kumusimbuza ku mukino batsinzwemo na Gorilla FC ibitego 2 ku 0 ku munsi wa 25 wa Shampiyona y’u Rwanda.

Uyu mukino yasimbuwemo wabaye tariki 30 Werurwe , aza gusimbuzwa Rutanga Eric kubera ko we yasaga n’uwavunitse cyakora ntiyabyishimira.

Ubwo Shampiyona y’u Rwanda yabaga ihagaz kubera gahunda y’icyunamo , aba basore nibwo bahise berekeza iwabo muri Uganda bagenda nta ruhushya bahawe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC dore ko ngo igihe cyo gusubukura imyitozo cyageze aba bombi bataragaruka.

Police FC ngo yabandikiye ibasaba ubusobanuro bw’uko bagiye kugeza ubu bakaba bataratanga ubusobanuro.

Isoko: ISIMBI

Kwamamaza

Previous Story

Tiwa Savage yavuze uko ajya afuhira Simi n’umugabo we

Next Story

Afurika y’Epfo: Umukobwa yakoze urutonde rw’ibintu 15 yifuza k’umusore wifuza ko bakundana

Latest from Imikino

U Burundi bwiyemeje gutsinda Senagal

Uyu munsi imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afrika irakomeza mu itsinda rya L Imyiteguro irarimbanyije ku ikipe y’igihugu y’u Burundi Intambakurugamba yitegura umukino
Go toTop