Tiwa Savage yavuze ko filime yasohoye yakomotse ku businzi bwe

14/05/2024 14:33

Umuhanzi Tiwa Savage yagaragaje ko yagize igitekerezo cyo gukora filime yise Water and Garri amaze gusinda [Yicaye mu cyumba cye].Uyu mugore yatangaje ibi mu birori byo kuyishyira hanze.

Kugeza ubu iyi filime yashyiriwe hanze mu gitaramo cyari kirimo abahanzi batandukanye ndetse n’ibyamamare mu ngeri zose.Muri uyu muhango umaze iminsi ubaye, Tiwa Savage yari kumwe n’umuhungu banifotozanyije.

Mbere y’uko ashyira hanze iyi Filime , Tiwatope [Tiwa Savage], yari yatangaje ko mbere y’uko yinjira muri muzika awinjijwemo n’umusore yakundaga, yari asanzwe akina filime kandi abikunda gusa kumenyekana byarabaye ingume.Uyu mugore yavuze ko kwandika ‘Water and Garri’ byakomotse ku gihe yari amaze kunywa inzoga agasida.

Ati:”Rero, iki gitekerezo cyaje ndi njyenyine mu cyumba nasinze nza kubiganirizaho itsinda ryanjye ritangaje bumva ni igitekerezo cyiza cyane ndetse ko bagishyigikira kandi hashize imyaka ibiri. Rero ndashimira buri umwe wese wafashe umwanya we akaza hano kubana natwe”.

Ubusanzwe Water and Garri, ni filime igaruka cyane ku mwana w’umukobwa witwa Aisha wagarutse mu rugo iwabo avuye mu Bwongereza.

Advertising

Previous Story

Kenya: Pasiteri yasabye abakirisitu be kugendera kure urubuga rwa Tiktok

Next Story

U Rwanda rugiye gushyiraho Kaminuza ya Gisirikare

Latest from Imyidagaduro

Go toTop